Rwanda: Batunguwe n’uruhare umugore agira muri Politike- Cameroon

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/09/2024
  • Hashize 4 hours
Image

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Cameroon, bakoreye mu Rwanda urugendo shuri, mu rwego rwo kwiga uko umugore akora Politike n’uburyo yitwara mu nzego zifata ibyemezo, by’umwihariko mu nzego z’ibanze, akabasha kwesa imihigo.

Ni uruzinduko rw’icyumweru batangiye ku itariki 15 kugeza ku itariki 22 Nzeri, aho mu duce basuye harimo n’Akarere ka Gakenke gafite abagore babiri muri Komite Nyobozi, bimwe mu byatumye abagize iryo tsinda bagira amatsiko yo kumenya uburyo abagore bayobora mu nzego z’ibanze.

Abo bagore babiri bari muri Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, ni Mukandayisenga Vestine, umuyobozi w’Akarere na Uwamahoro Marie Thérèse, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu gihe umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari Niyonsenga Aimé François.

Iri tsinda ryo muri Cameroon, ryasuye Akarere ka Gakenke nyuma yo kubisaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), aho basobanuriwe imikorere ya Meya mu karere, imiterere y’Akarere ka Gakenke n’ibindi, ibyinshi birabatungura nk’uko Meya Mukandayisenga Vestine, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Itsinda ryadusuye riturutse mu gihugu cya Cameroon rigizwe n’abayobozi batandukanye barimo na ba Meya, birumvikana bahitamo Akarere kayobowe n’umugore, aho baje bafite amatsiko yo kureba uko umugore yitwara mu miyoborere cyane cyane mu Turere tw’ibyaro kandi akabishobora”.

Basobanuriwe Politike y'u Rwanda mu iterambere ry'umugore

Arongera ati “Mu bintu byinshi nabasobanuriye, harimo ibijyanye n’imikorere ya Meya, uko Akarere ka Gakenke gateye, mu byaro abagore bahagaze bate mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi”.

Mu bindi bari bafitiye amatsiko, harimo kureba uko abagore bayobora mu zindi nzego zirimo iz’amakoperative, mu masosiyete acukura amabuye y’agaciro, abasobanurira uko bajya mu buyobozi aho bamwe batorwa abandi bagashyirwa mu kazi batsinze ibizamini.

Ibindi basanze mu Karere ka Gakenke bagatungurwa, harimo Politike y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), Ejo Heza, Politike yo kuvana abantu mu bukene (VUP), batungurwa kandi n’isuku basanze muri utwo duce tw’ibyaro, nk’uko Meya Mukandayisenga abivuga.

Ati “Bibajije cyane impamvu basanze isuku nyinshi mu cyaro mu gihe batekerezaga ko isuko iba mu Mijyi, tubabwira uko bikorwa ahifashishwa ibitondo by’isuku, umuganda, batungurwa kandi n’izindi gahunda za Leta, zirimo kuvana abantu mu bukene, gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, ukabona bumiwe kubera ko izo gahunda zitaragera iwabo”.

Batunguwe na gahunda za Leta umugore agiramo uruhare kandi akesa imihigo

Arongera ati “Ikindi cyabatunguye ni ukumva ko mu Karere cyangwa mu bindi bigo hari abakozi bashinzwe amasuku bahembwa na Kampani runaka iba yaratsindiye isoko, byarabatunguye cyane baratangara ugasanga barongorerana bati, ibi nibyo bituma bagira isuku tugomba kubigeza iwacu, ibya school feeding byo na n’ubu baracyabyibaza kubona abana bose bagaburirwa ku mashuri”.

Mu bindi ngo bishimiye ngo ni ugusanga abagore bakora mu materasi ndinganire muri iyo misozi ihanamye, bakabifata nk’ibintu bitangaje, aho basanze umugore w’Umunyarwanda yarakataje mu kwiteza imbere no gutinyuka gukora imirimo ifatwa nk’aho ikomeye.

Ni uruzinduko rusigiye Meya Mukandayisenga isomo ryo kumenya uburyo u Rwanda ruhagaze arugereranyije n’ibindi bihugu, muri gahunda yo guteza imbere umugore, aho avuga ko byamwongereye imbaraga zo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere.

Bishimiye imikorere y'umugore mu nzego z'ibanze

Ati “Uko bigaragara mu Rwanda hari ibintu byinshi turusha abandi, byanyeretse ko twateye imbere pe!, hari byinshi twagezeho abandi bazageraho mu myaka myinshi, nk’uko baza mu rugendo shuri ari ba Meya, guhita babikoraho byabagora, ntabwo wafata gahunda ya school feeding ngo uyubake mu munsi umwe, ni gahunda isaba ubushobozi, ni gahunda isaba ngo Igihugu cyose kibe kiyirimo, abashyitsi bacu batashye bagifite amatsiko yo kwiga bavuga ko bazagaruka”.

Bamwe mu bayobozi bagize iryo tsinda, harimo ONDOUA Serge Herve, umukozi wo muri Minisiteri ishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’irerambere, ATANGANA Mbezelle Martine ushinzwe iterambere ry’umugore muri Minisiteri y’umuryango, Meya MEYANGA Marie Angelo n’abandi bari mu nzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Cameroon.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/09/2024
  • Hashize 4 hours