Perezida Kagame ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu muri Singapore

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu muri Singapore ruhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 kugeza ku ya 23 Nzeri 2024.

Uru ni uruzinduko rwa kane Perezida Kagame agiriye muri Singapore, urwaherukaga akaba yararukoze muri Nzeri 2022.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore yatangaje ko muri urwo ruzinduko rutangira kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame azahura na Perezida wa Singapore Tharman Shanmugaratnam, bakagirana ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Nanone kandi, Perezida Kagame azanagira na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari Lawrence Wong, ndetse azanakirwe ku meza na Minisitiri Lee Hsien Loong.

Nk’ibihugu bihuriye mu Ihuriro ry’Ibihugu bito (SOSS) mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda na Singapore bikorana bya hafi mu kurushaho kwihutisha inyungu z’ibihugu bito byo ku Isi ndetse no kongerera imbaraga ubutwererane bwabyo n’andi mahanga.

Ihuriro ry’Ibihugu bito ni umuryango uhuriza ibihugu mu Muryango w’Abibumbye washinzwe mu mwaka wa 1992 na Singapore, ari na yo iwuyobora kuva icyo gihe.

U Rwanda na Singapore byihimira umubano bifitanye mu nzego zitandukanye, aho binagaragaza ko bihuriye kuri byinshi uretse kuba byombi ari bitoya.

Nubwo biba ku migabane itandukanye, ni ibihugu bito ariko bizengurutswe n’ibihugu binini cyane bikaba byariyemeje kwimakaza ubutwererane butuma bitaba bito no mu iterambere yr’ubukungu, uubanyi n’amahanga n’izindi nzego.

Singapore ni igihugu u Rwanda rufatiraho urugero rw’iterambere, kuko ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite iterambere ryihuta kandi byamaze kubaka ubukungu ku kigero gishimishije.

Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.

Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse bidatinze, mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.

Muri Kanama 2014, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa mu bihugu byombi mu rwego rwo kurushaho koroshya ubucuruzi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days