Rayon Sports iri mu maboko ya nde nyuma yo kwegura kwa Perezida wayo?

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ine idafite Umuyobozi Mukuru nyuma y’uko Jean Fidèle Uwayezu yeguye ku nshingano zo kuyiyobora.Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, ni bwo Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yasezeye kuri uyu mwanya ku mpamvu z’uburwayi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo rivuga ko Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora Umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi butatangajwe.

Uwayezu yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 muri manda y’imyaka ine, yagombaga kurangira mu Ukwakira 2024.

Icyo gihe muri komite ye hanatowe Kayisire Jacques nka Visi Perezida wa Mbere na Ngoga Aimable Roger wari Visi Perezida wa Kabiri.

Uwayezu Jean Fidèle yeguye nyuma y’uko na Visi Perezida we, Kayisire Jacques afashe icyemezo cyo kuva mu nshingano ndetse byemejwe n’Inteko Rusange.

Me Nyirihirwe Hilaire wari Visi Perezida wa Kabiri muri Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, yanateguye amatora yashyizeho ubuyobozi bwa Rayon Sports, yatangaje uko ikipe iyobowe ndetse n’ibigomba gukurikiraho.

Mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, Me Nyirihirwe yagaragaje ko iyo Perezida wa Rayon Sports adahari cyangwa yeguye, hari icyo amategeko ateganya.

Ati “Igihari 100% ni uko Perezida asimburwa. Si we wenyine no mu buzima busanzwe, iyo udashoboye ku mpamvu z’ubuzima uregura.’’

Yakomeje avuga ko “Ubwegure bwe [Uwayezu Jean Fidèle] bufatwa nk’ubw’agateganyo, bukazemezwa n’Inama y’Inteko Rusange.”

Me Nyirihirwe Hilaire yavuze ko akurikije icyo amategeko ateganya, kuri ubu Rayon Sports iyobowe na Ngoga Aimable Roger usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri.

Yavuze ko kuri ubu igikenewe cyane ari ugutegura imikino ya Shampiyona iri imbere.

Ati “Icyihutirwa ni ugutegura umukino dufite, wa Gasogi United. Kuko iyo komite ni yo yazaho tumaze gutakaza amanota, byayica intege.’’

Yavuze ko ari umukino wo kwiyunga n’abafana kuko amanota abiri kuri atandatu adakwiye kuri Rayon Sports.

Yakomeje ati “Icya kabiri ni ugukomeza ayobora umuryango, kuko ntiyaguma kuri uwo mwanya kuko ibiteganywa na sitati bituzuye. Afite [Ngoga Aimable] ububasha bwo gutumira inteko rusange.’’

Uwayezu Jean Fidèle yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports mu gihe uwari Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick ari mu minsi ya nyuma kuko yatanze ukwezi kwa Cyenda ngo abe abe avuye mu nshingano.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days