Rwanda: Gufatira ibyo bibanza byaba ari ukubavutsa uburenganzira – Abaturage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko ugiye gutangira iyubahirizwa ry’Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 10 Nyakanga 2024, ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

Ni iteka rigena ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu, butabyazwa umusaruro bushobora gufatirwa by’agateganyo.

Riteganya ko mu gihe cy’amezi nibura atandatu akurikirana, Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzima gatozi bishingiye kuri raporo igaragaza ko ubutaka budakoreshwa, bisaba mu nyandiko nyir’ubutaka bwayigaragajwemo ko budakoreshwa kububyaza umusaruro, cyangwa kugaragaza impamvu atabubyaza umusaruro.

Iyo nyir’ubutaka agaragaje impamvu yumvikana yo kutabubyaza umusaruro, Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere gafite ubuzimagatozi bimusaba kwatira ubwo butaka undi muntu ushobora kububyaza umusaruro.

Abaturage babivugaho iki?

Iyi ngingo yagarutsweho mu Kiganiro Imboni cyo kuri Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024.

Abaturage bafite ibibanza bitarubakwamo by’umwihariko abaganiriye na RBA, bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo iz’ubushobozi no gutinda kubona ibyangombwa byo kubaka.

Hari uwagize ati “Hari igihe umuntu abona amafaranga akavuga ati kugira ngo atamfana ubusa, reka nyagure ikibanza mbe nkibitse nshake andi mafaranga.”

Undi yagize ati “Umuntu iyo agura ikibanza, hari igihe aba afite ubushobozi, umuntu akaba afite nka miliyoni 7 Frw ndetse hakaba ubwo yabonamo ikibanza cya miliyoni 5 Frw akavuga ati reka mbe nigomwe nshakemo ikibanza cya miliyoni 5 Frw, 2 Frw mbe ndi kuzizunguza nshakemo ubwo bushobozi bwo kucyubaka.”

Yakomeje ati “Bivuze ngo rero kuba ntahise mbona ubushobozi bwo kucyubaka, bakamfashije bakihangana ngashaka ubushobozi bwo kucyubaka, butaboneka ubwo nawe hari igihe uhita ufata icyemezo cyo kuhahereza undi, ukajya gushaka ahahwanye n’ubushobozi bwawe.”

Aba baturage bahuriza ku kuba Leta ifashe umwanzuro wo gufatira ibyo bibanza, byaba ari ukubavutsa uburenganzira bwabo.

Hari umuturage wo mu Mujyi wa Musanze wagize ati “Numva rero kuba bafata umwanzuro wo kuvuga ngo bari buhafate bahasubize Leta numva uwo atari umwanzuro mwiza.”

“Ari nk’ubucuruzi, kuba umuntu yafata amafaranga ye miliyoni 5 Frw, akavuga ngo reka mbe nyaguzemo ikibanza nzakigurishe mu myaka ibiri mbone inyungu, nabyo nkeka umuntu atabizira.”

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abaturage bagaragaza ko gutinda kubaka ibibanza, akenshi biterwa no kuba batinda kubona ibyangombwa byo kubaka, bagatunga agatoki inzego zishinzwe kubitanga kuko zibasiragiza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi n’Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko iki kibazo gihangayikishije umujyi ari na yo mpamvu hafashwe ingamba.

Ati “Ariko ni ikibazo kiduhangayikishije kubera ko hari ibibanza usanga bimaze igihe kinini biri aho ngaho mu Mujyi wa Kigali gutyo gusa kandi bimwe mu bibanza ugasanga biri ahantu h’icyitegererezo. Ni ukuvuga ngo ni ahantu umujyi urimo gukura cyane kandi ibikorwaremezo byaho bigomba kwihutishwa.”

Yakomeje ati “Ni ukugira ngo cya gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali dukomeze kugishyira mu bikorwa. Ibyo bibanza rero tubifite ahantu hatandukanye kandi turifuza ko bitangira gukoreshwa icyo byagenewe kugira ngo cya gishushanyombonera cy’icyerekezo 2050 tukigereho.”

Imiryango itari iya Leta yo yabyise ‘amayobera’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CLADHO, Safari Emmanuel, yagaragaje ko bidakwiye ko umuturage yamburwa ubutaka.

Ati “Ntabwo twabifata ko ari ukunangira ahubwo hari ibyo nakwita ko ari amayobera, ntabwo ari matagatifu kuko aba akora ku marangamutima y’umuntu, mu by’ukuri iyo uvuze ngo uje gufatira ikintu cy’umuntu wakagombye kubanza kumenya ngo iki kintu yakibonye ate.”

Yavuze ko utwaye uwo mutungo wagakwiye kubanza gusobanura impamvu yabyo n’ikigomba gukurikiraho kuri nyirawo bitewe n’agaciro kawo.

Ati “Hanyuma bwa burenganzira kuko umuntu afite uburenganzira ku mutungo, afite uburenganzira ku butaka bwe, yarabubonye aracyategereje noneho uraje Leta, haje imbaraga ziravuze ngo wa mutungo ntabwo ukiwufiteho uburenganzira. Abaturage kuvutwa ubwo burenganzira ntabwo bashobora kubyakira neza.”

Umunyamategeko Bayingana Janvier avuga ko umuturage afite uburenganzira ku butaka nk’uko bigaragara mu Itegeko Nshinga.

Ati “Umuntu akodesha muri rusange ikintu kitari icye, niba rero amategeko yacu avuga ko umuntu afite uburenganzira ku butaka ariko bwa butaka akanabukodesha, ubwo ni uko nyir’ugukodesha aba yemeye ko ubwo butaka atari ubwe. Iyo dukodesha na Leta ubwo twemeje ko ubutaka atari ubw’abaturage, ubwo ni ubwa Leta.”

Me Bayingana avuga ko abaturage bakwiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano baba baragiranye na Leta ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days