Kigali: Bamwe mu baturage abatega barinubira isuku ya bamwe mu bamotari

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 months
Image

Hari abatega Moto mu Mujyi wa Kigali binubira isuku ya bamwe mu bamotari, bavuga ko hari ubwo ingofero (Casques) bambika abagenzi ziba zisa nabi, zishaje cyangwa bambaye imyenda itameshe.

Wasanga na we kare wateze Moto cyangwa warigeze kuyitega ku bw’impamvu zihutirwa wari ugiyemo, ariko ugafata icyemezo cyo kutemera kujyana n’umumotari wari ubonye bwa mbere, ibi ni nako byagendekeye bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, hari ibyo basobanura baheraho bemerera umumotari ngo abajyeze aho bajyiye.

Ibi birimo kuba babona ko umumotari afite isuku ihagije kuri we ndetse no ku kinyabiziga.

Basa n’abisobanura, bamwe mu bamotari bagaragaraho gusa nabi twaganiye, bavuga ko biterwa n’imihanda baba baturutsemo ahanini itarageramo Kaburimbo.

Hari abandi bamotari bahimbwe izina (Insongi) bazwiho isuku, bavuga ko gusa neza biharanirwa, bagatanga inama kuri bagenzi babo yo kugira isuku kugira ngo bubahishe umwuga wabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva mu minsi ishize yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto gukaza isuku.

Yagize ati “Umwuga wo gutwara abantu kuri moto iyo udakozwe neza, bituma n’abagenzi batibishimira serivisi bahabwa.”

Biba bibi kurushaho iyo abakora aka kazi batagaragaza isuku haba kuri moto, na bo ubwabo iyo bafite isuku nke ku mubiri no ku myambaro yabo, nk’uko hari aho bikomeje kugaragara.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 months