Rwanda: Abasaga ibihumbi 19 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina [ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 days
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwasabye abantu bose gutangira ku gihe amakuru ku bakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubungabunga ibimenyetso bifasha abahohotewe kubona ubutabera.

Umuyobozi w’Umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, Munyankindi Monique avuga ko hari bamwe mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina batabona ubutabera kubera ikibazo cy’ibimenyetso bidahagije.

Kugeza ubu abaganga bakorera mu bitaro bifite serivisi za Isange One Stop Centre nibo bafite ubumenyi bwo gukusanya no kubika ibimenyetso bya gihanga, bikoreshwa mu butabera ku bana n’abandi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi ngo byatumaga hari bimwe muri ibyo bimenyetso bisibangana, ari nayo mpamvu inzego zibishinzwe zatangiye guhugura bamwe mu baforomo kugira ngo bazajye batange inyunganizi igihe cyose bizaba bikenewe nk’uko umukozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC Mutoni Merab yabisobanuye.

Abaforomo 96 bo mu bitaro 48 batangiye amahugurwa azabafasha kunganira abaganga gufata no kubungabunga ibimenyetso bya gihanga, byifashishwa mu butabera. 

Bayitezeho kuziba ibyuho bahuraga nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB Dr Murangira Thiery avuga ko imbaraga zashyizwe mu gushakisha ibimenyetso bikenewe mu gutanga ubutabera ku bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina zirimo gutanga umusaruro.

Imibare ya RIB igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abantu 19648 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri bo 10 439 ni abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 days