Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze ku ma miliyari mu Gihembwe cya Kabiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 days
Image

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 Frw mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024, ko uruhare rwa serivisi mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% n’aho inganda zikaba zihariye 21%.

Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6, 6%, bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

NISR itangaza ko mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9, 8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu Gihembwe cya Mbere.

Mu byiciro by’ubukungu, ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% mu gihe serivisi ziyongereyeho 10%.

Mu bijyanye na serivisi, umusaruro w’ubucuruzi budandaza n’uburanguza, wiyongereyeho 10%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wiyongeraho 9% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 25%.

Umusaruro w’amahoteli na restaurants wiyongereyeho 20%, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 33%, mu gihe uwa serivisi z’ibigo by’ubwishingizi wiyongeyeho 10%.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 days