MINUBUMWE yahawe inkunga ya miliyoni 130

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 days
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yahawe inkunga ya miliyoni 130 Frw yatanzwe n’Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda ‘Liquid Intelligent Technologies.’

Minubumwe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko inkunga yatanzwe n’Ikigo Liquid Intelligent Technologies ku bufatanye na Imbuto Foundation.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yagize iti: “Ni amafaranga azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ikigo cyitwa ‘Liquid Intelligent Technologies’ cyatanze inkunga ya miliyoni 130 Frw mu rwego rwo gushyigikira ingamba zashyizweho mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwigisha amateka guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no gutuma habaho ibiganiro mu rubyiruko ku mateka ya Jenoside no gukumira ingengabitekerezo yayo.

Iki ni igitekerezo cya Imbuto Foundation na MINUBUMWE, aho cyashyigikiwe n’Ikigo cya Liquid Intelligent Technologies kuva 2022.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, iherutse gutangaza ko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro kenshi ku babyiruka, kuko ari byo bishingirwaho hakorwa imfashanyigisho n’inyandiko, byigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisiteri kandi itangaza ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangiye kubikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hatazagira ibyangirika uko imyaka igenda ishira.

Mu 2022, MINUBUMWE yavuze ko, icyo gihe, mu bindi birimo gukorwa ngo ibimenyetso bya Jenoside bibungabungwe neza by’igihe kirekire, harimo kuba harimo kubakwa inzu z’amateka, gushaka ibikoresho biramba byifashishwa mu gushyirwa ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo kubika inyandiko zirimo n’amadosiye y’ababuranye mu nkiko gacaca, kuko nazo zibitse amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubu zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga hakaba hari hatangiye kwigwa uko zarindwa igihe zizaba zatangiye gusurwa n’uburyo zisohokamo.

Hari Uturere twatangiye kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwujuje ibisabwa, aho bizajya bifasha ushaka amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaboneka nibura muri urwo rwibutso ruri ku rwego rw’Akarere.

Minisitiri wa Minubumwe Dr Bizimana Jean Damascène, ubuyobozi bw’Ikigo Liquid Intelligent Technologies, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie n’Umunyamabanga Uhoraho wa MINUBUMWE
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 3 days