Ministiri w’Intebe yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere koroshya imari mu rwego rw’ikoranabuhanga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 1 week
Image

Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko u Rwanda rushyize imbere koroshya imari mu rwego rw’ikoranabuhanga, kuko rwifuza kubaka ubukungu burishingiyeho. 

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umushinga mugari w’ikoranabuhanga wa Kigali Innovation City, uzaba ufite agaciro ka Miliyari zisaga 2 z’amadolari ya Amerika, ukazakorera mu cyanya cy’inganda cya Kigali i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa Kabiri Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashyize ibuye ry’ifatizo ahazajya ibikorwa by’umushinga mugari w’ubwubatsi wa Kigali Innovation City, ugizwe n’inyubako za Kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi. 

Ni umushinga kandi uzaba urimo ikigo kinini kigizwe n’amashami azajya akorerwamo ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI) n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB Gatare Francis avuga ko uyu mushinga ufite n’inyungu nyinshi mu rwego rw’ishoramari.

Ibi bikorwaremezo byitezweho gutanga umusaruro mu guhanga imirimo, kuzamura ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye. 

Kubakwa kwabyo bizagira u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga rijyanye n’igihe, bamwe mu bashoramari bari muri uyu mushinga bavuga ko bishimiye gukorana na Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa kizahindura byinshi.

Yagize ati “Dutewe ishema no gufatanya na Leta y’u Rwanda muri uyu mushinga udasanzwe uzahindura byinshi, twizera ko twese dufite inshingano ndetse n’amahirwe yo kuzamura umusaruro binyuze mu gushyira  imbaraga mu guhanga udushya no gushyirahjo uburyo bwo kubona ubumenyi ku Banyafurika bakeneye impinduka no kubona izamuka mu bukungu, mu Isi nk’iyi yihuta y’ikoranabuhanga, gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku ikoranabuhanga ni kimwe mu bizamura ubukungu mu buryo bwihuse.”

Naho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko uyu mushinga uri muri gahunda y’igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Igikorwa cy’uyu munsi ni ingenzi mu rugendo u Rwanda rufite rwo kuba urwa mbere mu by’ikoranabuhnaga no guhanga udushya ku mugabane wa Afurica, ibikorwaremezo by’inyubako biri muri uyu mushinga ndetse n’amashuri awurimo byitezweho gutanga umusaruro mu cyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kugira ejo hazaza hayobowe n’ikoranabuhanga, rero turimo gushyiraho umusingi w’ejo hazaza heza tunateganya ko buri munyafurika yakungukira kuri ibi bikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’ibisubizo biriho.”

“Kigali Innovation City irenze kuba ari igikorwaremezo gifatika tureba, ahubwo ni uruhurirane rw’ibikorwa bigamije guhanga udushya, gukurura impano no kureshya ishoramari kuva hirya no hino ku isi, u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose ngo uyu mushinga wa Kigali Innovation City ushyirwe mu bikorwa neza ndetse tuzakomeza gutanga ubufasha bukenewe bwose, dushyize imbere koroshya guhanga no gushora imari mu rwego rw’ikoranabuhanga.”

Uyu mushinga wa Kigali Innovation City uzakorerwa kuri hegitari 61, ukazaba ufite agaciro ka miliyari zisaga 2 z’amadolari ya Amerika. 

Biteganyijwe kandi ko buri mwaka ibi bikorwa bizajya byinjiza miliyoni 150 z’amadolari ava mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ndetse na miliyoni zisaga 300 z’amadolari z’ishoramari riva hanze y’igihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 1 week