Perezida Kagame yitabiriye umukino w’Ikipe y’Igihugu yanganyijemo na Nigeria [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 1 week
Image

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yanganyijemo na Nigeria mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, Perezida Kagame yahageze igice cya kabiri cy’umukino gitangiye cyane ko akanyamuneza kari kose muri Stade Amahoro kuko Ikipe y’u Rwanda yari yihagazeho ikagitangira ari 0-0 ari na ko umukono waje kurangira.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Super Eagles yahise igira amanota abiri, ikurikiye Nigeria ifite amanota ane mu mikino ibiri.

Umukino Perezida Kagame yaherukaga kureba ni uwahuje Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016, yabereye mu Rwanda.

Uyu kandi wari umukino wa mbere Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikiniye kuri iki kibuga ariko akaba atari wo wa mbere wahabereye. Undi wahabereye akawitabira ni uwahuje APR FC na Police FC, mu gufungura Stade Amahoro bwa mbere.

Perezida Kgame yarebye igice cya kabiri cy’umukino w’Amavubi

Ubwo Perezida Kagame yari akurikiye umukino w’Amavubi na Nigeria

Perezida Kagame yongeye gukurikira umukino w’Amavubi nyuma y’imyaka umunani

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 1 week