Uwishe Rebecca wamutwitse na lisansi na we yapfuye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 1 week
Image

Ibitaro bikuru byo mu mujyi wa Eldoret mu burengerazuba bwa Kenya byemeje ko uwahoze ari umukunzi wa Rebecca Cheptegei yapfuye mu ijoro ryo ku wa mbere.

Dickson Ndiema na we yari yagize ubushye nyuma y’uko ku cyumweru tariki 01 Nzeri (9) ateze igico Rebecca – wahoze ari umukunzi we – akamusukaho lisansi akamutwika.

Rebecca Cheptegei – wari wagize ubushye ku gipimo cya 80% by’umubiri we – yapfuye ku wa kane w’icyumweru gishize muri ibi bitaro na Ndiema yari arwariyemo.

Ndiema yari arwariye mu gice cy’indembe aho na we yari yagize ubushye bwa 30% nk’uko abaganga bari babitangaje.

Igipolisi kivuga ko Dickson Ndiema Marangach na Cheptegei bari bafitanye ubushyamirane bumaze iminsi bushingiye ku butaka Cheptegei yari yaraguze muri Kenya.

Rebecca Cheptegei w’imyaka 33, yapfuye nyuma y’uko mu minsi yashize yahagarariye Uganda mu mikino Olempike y’i Paris, aho yabaye uwa 44 mu gusiganwa marathon.

Rebecca yari asanzwe abana n’abana be babiri mu burengerazuba bwa Kenya aho yitorezaga.

Uyu mukinnyi yavukiye ku ruhande rwa Kenya hafi y’umupaka wa Kenya na Uganda, ariko yahisemo guhagararira Uganda ubwo inzozi ze mu gusiganwa ku maguru yabonaga atazigeraho muri Kenya.

Atangiye kwinjira mu marushanwa, mu 2008 yinjiye no mu gisirikare cya Uganda aho yageze ku ipeti rya serija.

Inkuru y’urupfu rwe n’uburyo yishwe yatunguye kandi ibababaza benshi, barimo abakinnyi bo gusiganwa ku maguru, ndetse na Uganda by’umwihariko.

Biteganyijwe ko Rebecca ashyingurwa ku wa gatandatu i Bukwo mu burasirazuba bwa Uganda, mu muhango uzabamo icyubahiro cya gisirikare.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2024
  • Hashize 1 week