RIB Yerekanye abantu bakekwaho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2024
  • Hashize 3 months
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 45, bibumbiye mu Itsinda ryiyita “Abameni”, bakekwaho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga cyane cyane kuri Mobile Money.

Abagize iri tsinda bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo icy’ubwambuzi bushukana; aho hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024 bibye asaga miliyoni 400 Frw.

Abafashwe biganjemo abo mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi.

Muri rusange abafashwe bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri nimero runaka cyangwa kubasaba gukanda imibare itandukanye bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yasabye abaturarwanda kugira amakenga igihe babonye ubutumwa, cyangwa guhamagarwa kuri telefone basabwa kohereza amafaranga cyangwa kugira ibindi bakora bidasobanutse.

Yanaburiye abishora mu bujura ko hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwavuze ko mu bakekwa benshi bakoreshaga nimero za telefoni zitabanditseho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Serivisi z’Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yasabye abakoresha telefonI kwitwararika, bakirinda gutiza simukadi zibabaruweho kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha.

RURA yanijeje ko mu gihe kitarambiranye hazakoreshwa uburyo bwo kwiyandikishaho Sim card hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga mu guhangana n’ibyaha birimo ubujura.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yavuze ko abakurikiranyweho ibi byaha bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’imyaka 10 mu gihe baba bahamijwe n’ibyaha bakurikiranyweho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2024
  • Hashize 3 months