Iburasirazuba: Imvura yasenye ibisenge by’amashuri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/09/2024
  • Hashize 1 month
Image

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 07 Nzeri 2024 yasenye ibisenge by’ ibyumba by’amashuri 11 ku Rwunge rw’Amashuri Migongo riri mu Kagari ka Nyarutunga; mu Murenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste yavuze ko imvura yaguye mu ma saa munani (14h00) yari ivanze n’umuyaga mwinshi usenya ibisenge by’amashuri ariko ntihagira umuturage ugira ikibazo.

Yagize ati: “Hari umuyaga mwinshi uvanze n’imvura ku gicamunsi saa munani, ni wo rero wasambuye ibyumba by’amashuri ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuturage ugira ibyago.”

Nzirabatinya Modeste yakomeje avuga ko nubwo bibaye mu itangira ry’amashuri, nta mpungenge zihari zo kubura aho abanyeshuri bigira kuko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibiza (MINEMA) bari gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ati: “Ku bufatanye n’ishuri hari ubutabazi bw’ibanze turi gukora byafasha abana kandi turi kureba uko twasubizaho ibisenge n’amabati ariko kandi twakoranye na MINEMA ku buryo twizera ko mu gihe cya vuba hasanwa ariko abana bo baziga.”

Yakomeje agira ati: “Abana baraba bakoresha ibindi byumba by’amashuri mu gihe tukiri gusana ibyangiritse.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko muri iki gihe basabwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo no gufata amazi kugira ngo adatwara ubutaka n’ibindi, kwirinda gutura mu manegeka; kandi asaba abahatuye kuhimuka bakajya gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/09/2024
  • Hashize 1 month