Ingimbi z’u Rwanda zatsinze Afurika y’Epfo [Amafoto]
Ingimbi z’u Rwanda muri Basketball zatsinze iza Afurika y’Epfo amanota 81-64 mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18, #FIBAU18AfroBasket, wabereye mu Mujyi wa Pretoria kuri uyu wa Kabiri.
U Rwanda na Afurika y’Epfo bihuriye mu Itsinda C hamwe na Maroc na Zambia.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye iyi mikino ku itike y’Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika, FIBA, yatangiye yitwara neza imbere ya Afurika y’Epfo yayakiriye.
Agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 24 kuri 12 ya Afurika y’Epfo.
U Rwanda rwakomeje kugenda imbere ya Afurika y’Epfo ndetse rwasoje agace ka kabiri rufite amanota 26 kuri 17.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rufite amanota 50 kuri 29 ya Afurika y’Epfo.
Agace ka gatatu karangiye u Rwanda rufite amanota 13 mu gihe Afurika y’Epfo yinjije amanota 15. Nyuma y’uduce dutatu twari tumaze gukinwa, u Rwanda rwari rufite amanota 63 kuri 44 ya Afurika y’Epfo.
Agace ka kane karangiye, Afurika y’Epfo yatsinze u Rwanda amanota 20-18, ariko iyi kipe yakiniraga iwayo itsindwa umukino wose ku manota 81-64.
Abakinnyi b’u Rwanda ni bo bitwaye neza mu batsinze amanota menshi, kuko Dylan Lebson Kayijuka yatsinze amanota 25 mu gihe Sean Williams yinjije amanota 22.
Umukino wahuje u Rwanda na Afurika y’Epfo warebwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka.
Mu mukino wa kabiri, Ikipe y’u Rwanda mu Bahungu izakina na Maroc ku wa 6 Nzeri mbere yo gusoreza imikino y’amatsinda kuri Zambia ku wa 9 Nzeri 2024.
#FIBAU18AfroBasket ryahoze ari irushanwa ryitwa FIBA U18 African Championship, ryabaye bwa mbere mu 1977.
Ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda ruryitabiriye ariko umwanya mwiza rwabonye ni uwa gatanu ubwo ryaberaga mu Mujyi wa Kigali mu 2016. Mu irushanwa ryabereye muri Madascar mu 2022, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa cyenda