Icuruzwa ry’abantu riri  mu Rwanda- Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/07/2024
  • Hashize 3 months
Image

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ishusho y’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda n’ibyiciro byibasiwe cyane mu myaka ishize. Ni ukuvuga kuva mu 2019 kugeza 2024.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga aho yavuze abagore ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

Dr Murangira yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bihari kandi ko imibare y’imyaka Itanu igaragaza uburemere bw’iki cyaha.

Yagize ati: “Burya nubwo yaba ari umuntu umwe, ibi ntitubirebere mu mibare wenda ngo muvuge ngo imibare ni mikeya. Umuntu niyo yaba umwe, ni ubuzima bw’umuntu kandi iyo bugiye ntibugaruka.”

Mu myaka Itanu ni ukuva kuva mu 2019-2024, abantu bacurujwe ni 297.

Mu mwaka wa 2019-2020 abacurujwe bari abantu 91, mu mwaka 2020-2021 hacuruzwa abantu 61, mu 2021-2022 abagizweho ingaruka zo gucuruzwa ni 41.

Mu 2022-2023 abacurujwe ni 58 mu gihe mu mwaka wa 2023-2024 hacuruzwa 46.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Iyo urebye biragenda bigabanuka. Iyo turebye mu mibare igitsina gore ni cyo kibasirwa cyane ku kigero cya 75% mu gihe igitsinagabo ari ku kigero cya 25%.”

Abari hagati y’imyaka 18 na 30 ni benshi bacurujwe cyane mu myaka 5 ishize, aho bangana na 168 naho kuva ku myaka 18 kumanura bo ni 102. Ku myaka 30 kuzamura ni 27.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko abari mu myaka y’icyiciro cy’imyaka y’urubyiruko rugifite ingufu aho usanga bari ku kigero cya 90% cy’abajyanwa kugurishwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ibi mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Wizihizwa tariki 30 Nyakanga buri mwaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/07/2024
  • Hashize 3 months