Rayon Sports izakira APR FC ku munsi wa 3 wa Shampiyona
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane n’abakunzi ba Ruhago , uteganyijwe ku munsi wa gatatu wa Shampiyona, tariki 14 Nzeri 2024, aho Rayon Sports ari yo izawakira kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2024, ni bwo Rwanda Premier League yashyize ahagarara uburyo amakipe azahura mu mwaka w’imikino mushya wa 2024/25.
APR FC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izatangira shampiyona Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro muri uyu mwaka tariki 28 Kanama 2024 nyuma yo gukina umukino wa ubanza n’uwo kwishyura na Azam FC mu ijonjora rya mbere muri CAF Champions League.
Umukino ukomeye ku munsi wa mbere uzahuza Kiyovu Sports izahura na AS Kigali mu mukino uzabera i Nyamirambo saa cyenda ku wa 16 Kanama 2024.
Rayon Sport yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino izatangira yakira Marines saa cyenda tariki 17 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uba witezwe cyane, uteganyijwe ku munsi wa cyenda wa Shampiyona, tariki 14 Nzeriz 2024, aho Rayon Sports ariyo izawakira kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa kumi n’ebyiri mu gihe uwo kwishyura uri tariki 26 Mata 2025, ku Munsi wa 27 wa Shampiyona.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2024, APR FC izasura Kiyovu Sports saa kuri Kigali Pelé Stadium, ku munsi wa 4 wa Shampiyona. Ni mu gihe abakeba b’igihe kirekire aribo Rayon Sports na Kiyovu Sports bazahura ku munsi wa 8 wa shampiyona ubanza, tariki 2 Ugushyingo 2024, saa moya kuri Kigali Pelé Stadium.
Muri uyu mwaka, amakipe mashya ni Rutsiro FC izajya yakirira kuri Stade Umuganda na Vision FC izajya yakirira ku kibuga Kigali pele Stadium.
Imikino ibanza izasozwa tariki ya 23 Ukuboza 2024, ni mu gihe ibiruhuko byashyizwemo hagati ari tariki ya 4-19 Nzeri, kubera imikino mpuzamahanga.
Uyu mwaka mushya abanyamahanga bakina bashobora kugerwa bakagirwa umunani babanza mu kibuga na 12 muri 30 bagize ikipe.
Biteganyiwe ko bitareze muri iki cyumweru Ferwafa itangaza umwanzuro kuri iyi ngingo yasabwe n’abanyamaryango.
Gahunda yose y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona
Ku wa Kane, tariki ya 15 Kanama
• Gorilla FC izakira Vision FC saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium
• Bugesera FFC izakira Amagaju FC saa cyenda kuri Stade ya Bugesera
• Mukura VS izakira Gasogi United saa cyenda kuri stade Huye
Ku Gatanu, tariki ya 16 Kanama
• Kiyovu Sports izakira AS Kigali saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama
• Rayon Sports izakira Marines saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium
Ku Cyumweru, tariki 18 Kanama
. Musanze FC izakira Muhazi United kuri stade Ubworoherane
Ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama
. APR FC izakira Rutsiro FC saa cyenda Kuri Kigali pele Stadium
. Etincelles izakira Police FC saa cyenda kuri Stade Umuganda