AMATORA: Abakuru b’Ibihugu bitandukanye ku Isi byashimiye Perezida Kagame
Abakuru b’Ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi bashimiye Perezida Paul Kagame kubera ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, akaba agiye kuyobora manda ya kane izamara imyaka 5 iri imbere.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yanyuzwe no kongera gutorwa kwa Paul Kagame, anamuha ubutumwa bumushimira.
Yagize ati “Dufatanyije kwishimira amahitamo aboneye y’Abanyarwanda ndetse turakwifuriza intsinzi mu rugendo ruganisha Igihugu cyawe ku mahoro, ituze n’iterambere.”
Yongeyeho ati: “Nishimiye byimazeyo kuba mwongeye gutorwa kugira ngo mwongere kuyobora kuri iyi manda ya kane nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ntegerezanyije amatsiko mu gukomeza gukorana nawe mu Karere ndetse n’Ubunyafurika mu gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe hagati y’abaturage ba Kenya n’u Rwanda”.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, anizeza ko bazakomeza gukorana mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guharanira ubumwe n’ubusugire bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, na we yashimiye Perezida Paul Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu anamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka itanu yatorewe.
Yagize ati: “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina ari mu bashimiye Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Turifuriza u Rwanda amahoro n’uburumbuke”.
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló yashimiye mugenzi we Paul Kagame kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya kane y’imyaka itanu.
Ati: “Ndakwifuriza indi manda irimo amahoro, uburumbuke ndetse n’iterambere.”
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed Ali na we ari mu bashimiye Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Yagize ati: ”Nkwifurije gukomeza gutsinda muri manda yawe iri imbere. Ubuyobozi bwawe buzazane amahoro n’iterambere mu Rwanda.”
Ni mu matora yabaye kuva ku itariki ya 14-16 Nyakanga 2024, aho Perezida Paul Kagame yagize 99,15%, Dr Habineza Frank agira 0,53 naho Mpayimana Philippe agira 0,32.