Kigali: Abaturage bishimira ibyiza byinshi bagejejweho na Paul Kagame [AMAFOTO]
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, byakomereje mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024.
Abaturage baturutse hirya no hino mu Mirenge igize ako Karere, kimwe n’ibindi bice bituranye na ko, bari babukereye, bakaba bazindukiye ari benshi kuri site ya Bumbogo ku musozi ahirengeye ku buryo uhari aba areba ibice bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali.
Abaturage bishimira ibyiza byinshi bagejejweho na Paul Kagame, ku isonga hakaba umutekano utuma bakora bakiteza imbere. Bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera.