Impanuro za Paul Kagame zatumye bishakamo ibisubizo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 3 months
Image

Umuryango wa Mukamerika Marie Rose uvuga ko impanuro za Perezida Paul Kagame zabafashije kwishakamo ibisubizo.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ubwo umukandida wa FPR-Inkotatanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yiyamamazaga mu Karere ka Gakenke.

Ubwo Mukamerika Marie Rose uvuka mu Karere Rulindo mu Murenge wa Kinihira yahagurukaga ngo avuge ibigwi bya Paul Kagame yavuze ko we n’umutware we bageze ku bikorwa byinshi by’iterambere babikesha inama z’Umukuru w’Igihugu bikabafasha kwishakamo ibisubizo.

Mu magambo ye yagize ati: “Nyakubahwa nashinze urugo mu 2012, ndushinga mu bukene bukomeye cyane, ubukene bwagaragariraga buri wese. Si ibyo gusa kuko twari dutuye mu manegeka iyo imvura yagwaga ari kumanywa abo hakurya baravugaga ngo murarebe kwa Mukamerika ko bagihari, yagwa n’injoro njye n’umugabo wanjye tukitwikira umutaka kugira ngo itadutsinda muri ayo manegeka.”

Akomeza avuga ko we n’umutware we babitekerejeho maze bagatangira urugamba rwo kwiteza imbere no kwikemurira ibibazo bashingiye ku mpanuro z’Umukuru w’Igihugu zisaba umuturage kugaragaza ko nawe hari icyo yakwikorera.

Ati : “Ubwo urugamba turarutangira twiha intego, njyewe nasoromaga icyayi amafaranga mbonye nkayizigama buri kwezi umugabo wanjye nawe yakoraga ibiraka amafaranga abonye akayizigama mu matsinda, icyo gihe twaryaga rimwe cyangwa ntitunarye, ku bw’iyo ntego twari twihaye tugeza igihe twiguriye ikibanza cya miliyoni 1.5 ahantu heza ku Mudugudu hatagerwa n’ibiza ahubwo hagerwa n’ibikorwa by’amajyambere umuriro, amazi n’izidi gahunda za Leta zitugeraho nta nkomyi.”

Mukamerika avuga ko urwo rugamba rutagarukiye mu kubona aho batura kuko bakomeje gukora cyane bagamije kwiteza imbere kugeza igihe baje kugura indi sambu ikabafasha guhinga bakeza, inzara igashira, aho ikibazo bari basigaranye cy’uko abana baziga nacyo cyakemuwe na gahunda ya Leta y’uko buri mwana agomba kwigira ubuntu.

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko afite batatu biga mu mashuri makuru undi akaba yiga mu mashuri abanza kandi nta numwe wirukanwa cyangwa ngo yigane inzara kubera gahunda y’ifunguro abanyeshuri bafatira ku ishuri.

Mukamerika ashimira byimazeyo Kagame wongeje umushahara wa mwarimu kuko umusaruro wabyo ugaragarira mu bana babo kubera ko abarimu babigisha neza bitewe n’uko na bo bameze neza.

Mukamerika avuga ko ntawe ukibona umugore wikoreye igifuka cy’ifumbire ahetse umwana ashoreye undi kubera kubura aho kubasiga hizewe, agashimira Paul Kagame wabazaniye gahunda y’ingo mbonezamikurire, aho basiga abana bagasanga basa neza banahawe amata.

Ibyo ni bimwe mu byo yahereyeho yemeza ko kuzinduka aje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu Paul Kagame bifite ishingiro, kubera ko byinshi bagezeho babikesha ubuyobozi bwe birimo n’impanuro zabafashije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byari bibugarije.

Ibyo ni bimwe mu byo yahereyeho yemeza ko kuzinduka aje mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu Paul Kagame bifite ishingiro, kubera ko byinshi bagezeho babikesha ubuyobozi bwe birimo n’impanuro zabafashije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byari bibugarije.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/07/2024
  • Hashize 3 months