Euro 2024: U Bwongereza bwageze ku mukino wa nyuma
Igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Ollie Watkins cyafashije u Bwongereza kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi nyuma yo gutsinda u Buholandi ibitego 2-1.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024.
Umukino watangiye wihuta cyane ndetse bidatinze ku munota wa karindwi gusa, u Buholandi bwafunguye amazamu ku mupira wahererekanyijwe neza hafi y’urubuga rw’amahina, maze Xavi Simons wari hafi yaryo atera ishoti rikomeye mu rushundura.
Nyuma y’iminota 10 gusa u Bwongereza bwishyuye iki gitego cyatsinzwe na Harry Kane kuri penaliti yavuye ku ikosa yakorewe na Denzel Dumfries mu rubuga rw’amahina.
Iki gitego cyongereye imbaraga abakinnyi b’u Bwongereza by’umwihariko mu busatirizi ku buryo ku munota wa 23 yari ibonye ikindi gitego cyari cyinjijwe na Phil Foden ariko Dumfries awukuraho utararenga umurongo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Icya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe y’umutoza Gareth Southgate wakuyemo Kieran Trippier akamusimbuza Luke Shaw ndetse na Koeman wasimbuje Donyell Malen mugenzi we Wout Weghorst.
U Bwongereza bwatsinze igitego ku munota wa 79 cyatsinzwe na Bukayo Saka ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko hari habayemo kurarira mbere yo kwakira umupira.
Ku munota wa 81, Cole Palmer yasimbuye Phil Foden ndetse na Ollie Watkins asimburwa na Harry Kane, byakoze ikinyuranyo ku ruhande rw’ubusatirizi bw’u Bwongereza.
Aba bakinnyi binjiye basimbuye ni bo bafatanyije batsinda igitego cya kabiri cy’u Bwongereza, aho Palmer yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina ugafatwa na Watkins wahise aca intege u Buholandi mu minota y’inyongera.
Umukino warangiye u Bwongereza butsinze ibitego 2-1, bubona itike yo kujya ku mukino wa nyuma uzabuhuza na Espagne ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024.
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Bwongereza bugera ku mukino wa nyuma, yaherukaga muri 2021 itsindwa n’u Butaliyani penaliti 3-2.