Umwanzuro w’u Bwongereza uvuguruza ibivugwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba ku Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/04/2024
  • Hashize 8 months
Image

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko umwanzuro w’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda bajyayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko uvuguruza ibivugwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba ko u Rwanda rudatekanye.

Alain Mukuralinda yabigarutseho ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 23 Mata, nyuma yuko u Bwongereza bwemeje umushinga w’itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda  bajyayo mu binyuranyije n’amategeko.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje iryo tegeko nyuma y’ukwezi kwari gushize riteragiranwa mu nzego zigize iyo Nteko Ishinga Amategeko hagibwa impaka ku iyubahirizamategeko mu masezerano UK ifitanye n’u Rwanda.

Biciye mu itegeko rishya, abasaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko bazoherezwa by’agateganyo mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo burimo kwigwaho.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak, yiyemeje ko indege ya mbere ishobora kuzageza mu Rwanda abimukira ba mbere mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Kugeza uyu munsi u Bwongereza bumaze kwakira ibihumbi byinshi by’abimukira bambuka amazi y’ahitwa Channel mu twato dutoya, kandi mu myaka ishize guhera mu 2020 bagenda barushaho kwiyongera bahunga intambara n’ubukene cyane cyane mu bihugu by’Afurika.

Guverinoma ya UK ibona ubufatanye yagiranye n’u Rwanda buzatanga umusanzu ukomeye mu guhagarika uwo muvuduko w’abinjira muri icyo gihugu banyuze mu nzira zitemewe bagatiza umurindi n’ibikorwa bitemewe by’icuruzwa ry’abantu ndetse banateza impanuka za hato na hato zo mu mazi.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yavuze ko umwanzuro u Bwongereza bwafashe ari mwiza kandi ko uvuguruza ibivugwa n’amahanga ko u Rwanda nta mutekano rufite.

Ati: “Ni byiza ko havugurujwe icyemezo cyari cyaraje kivuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari.”

Yemeza ko abakwiye kuvuga umutekano ba mbere ari Abanyarwanda bawubamo kurusha abaturutse iyo mu mahanga bawuvuga bagendeye kuri raporo babona zidafite ishingiro kandi na bo ubwabo bafite uburenganzira bwo kwigenzurira bakamenya ukuri.

Alain Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyiza kuko aba bimukira bajyaga bahurira n’ibibazo mu nzira.

Ku bijyanye no kutavugwaho rumwe kw’icyemezo cy’u Bwongereza mu Nteko Ishanga Amategeko, yavuze ko ntawabuza abantu bamwe kutabyumva ariko ko u Rwanda rutari kwivanga mu bibazo byabwo cyane ko rwo rwemeye kubakira.

Ati: “Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo kuko ni yo yasabye ko yakorana n’u Rwanda. U Rwanda ntirwashoboraga kwivanga mu bibera mu Nteko no mu nkiko ibyo byarabarebaga. Niba babashije kubikemura u Rwanda rwemeye ko ruzabishyira mu bikorwa rufatanyije n’u Bwongereza.”

Yemeza ko isaha n’isaha u Rwanda rwiteguye kubakira cyane ko aho bazajya by’agateganyo hahari ndetse n’aho bazajya mu buryo bwa burundu nk’uko biteganywa n’amasezerano harimo gutegurwa.

Abimukira n’abasaba ubuhungiro bava muri icyo gihugu si bo ba mbere, kuko kuva mu 2019 u Rwanda rumaze kwakira  abimukira  barenga 2240, baturutse muri Libya ndetse no mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rwakira abimukira baturutse mu bihugu nka Sudani, Afghanistan n’ahandi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/04/2024
  • Hashize 8 months