Perezida Trump ntiyakiriwe neza mu mijyi ya Dayton na El Paso ahaherutse kwicirwa abasaga 30

  • admin
  • 08/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Ronald Trump arimo kugenderera imijyi ya Dayton na El Paso ahaherutse kugabwa ibitero by’imbunda bigamwe n’abasore babiri barashe bica abantu 31 mu mpera z’icyumeru gishize.

Trump yagiye aherekejwe n’umufasha we Melania Trump, basuye ibitaro birimo abarokotse ubwo bwicanyi muri Leta ya Ohio na Texas.

Perezida yirinze kujya mu bice aho ubwicanyi bwabereye hafi y’inzu y’imyidagaduro hafi y’umujyi wa Dayton no kw’isoko rya Walmart muri El Paso, ahiciwe abantu 31.

Ibyo bice uko ari bibiri kuri uyu wa gatatu byarimo imyigaragambyo y’abatishimiye urugendo rwa Trump, basaba ko habaho kugenzura no gusubiramo amategeko aha uburenganzira abanyamerika gutunga imbunda.

Perezida Trump mbere yo gufata urwo rugendo, yabwiye abanyamakuru ko amagambo ye atari yo atuma habaho urwango ruhamagarira abitwaje intwaro gusenya inganda mu bice by’amasoko, ibyo kwishimishirizamo n’ahandi hatandukanye.

Yahakanye yivuye inyuma ko ibyo avuga cyangwa yandika ku rubuga rwa Twitter bihembera urwango n’amacakubiri nk’uko abatavuga rumwe nawe bahora babimurega. Ku kibazo cy’imbunda zihora zoreka imbaga.

Perezida Trump yatangaje ngo “mu minsi iri imbere tuzabona igisubizo cyiza cyane.” Ariko ntiyasobanuye birenze aho.

Gusa amajwi aragenda aba menshi kandi maremare asaba Perezida Trump n’inteko ishinga amategeko gushyiraho itegeko rikaze ryo kugenzura imbunda mu gihugu.

Mu mujyi wa El Paso, bamwe mu baturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bo mu ishyaka ry’Abademokarate batangaje ko Perezida Trump atisanga iwabo. Bari bamusabye kutajyayo.

Ariko kuri bo basanga uruzinduko rwe rudafasha komora ibikomere kandi rudatanga umusanzu w’ubwiyunge.

Mu muyi wa Dayton, naho n’ubwo bamwe mu baturage bamaganye uruzinduko rwa perezida wabo, meya wabo ukomoka mu ishyaka ry’Abademokarate we yavuze ko amwakira, n’ubwo bwose amagambo ya Trump amubabaza.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/08/2019
  • Hashize 5 years