Davido n’umugore we Chioma hongeye kuzamuka urunturuntu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2024
  • Hashize 8 months
Image

Hari hashize igihe gito Davido n’umugore we Chioma biyunze nyuma yo kurebana nabi kubera kumuca inyuma, none mu rugo rwabo hongeye kuzamuka urunturuntu nyuma y’uko hari umunyamideri wo muri Leta Zunze Ubumwe za America umushinje ko yamuteye inda.

Uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria uzwiho no kuba atunze agatubuste,  yavuzwe kenshi guca inyuma umufasha we Chioma, aho hagiye hagaraga abakobwa benshi bamushinja kuba yararyamanye na bo nyuma akaza kubatererana.

Umunyamideri wo muri Leta Zunze Ubumwe za America uzwi ku izina rya Ivanna bay, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje, yavuze ko Davido yamuteye inda.

Byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, ndetse biza kuvugwa ko atari byo, hubwo ko Ivanna na Davido bagiranye ubushuti biza no kovamo kuryamana ariko nta nda yamuteye.

Mu minsi ishize ni bwo hagaragaye abandi bakobwa batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za America bavuga ko baryamana na Davido, ibintu byamuye umwuka mubi hagati ye n’umugore we, ariko bakaba bari baherutse gusa nk’aho babirenga, bariyunga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2024
  • Hashize 8 months