U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye rwakomeje mu Rukiko rwa rubanda rw’i Buruseri mu Bubiligi, umwanya w’iburanisha wahariwe itsinda ry’abagenzacyaha aho bagerageje guhuza ubuhamya bunyuranye, urebwa avugwamo.

Itsinda ry’abagenzacyaha 6 ryakoze amaperereza hirya no hino mu gihugu, mu nzego zinyuranye no mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, ryabanje kurahirira imbere y’inteko iburanisha uru rubanza, ko ibyo rigiye kugaragaza ari ukuri gushingiye ku buhamya babwiwe.

Abagenzacyaga bagize iryo tsinda babonetse kuri uyu wa Kabiri ni  bane, ibyo bibanzeho akaba ni uguhuza amadosiye avugwamo Emmanuel Nkunduwimye bahimba Bomboko, n’abakekwaho cyangwa ababihamijwe n’Inkiko gufatanya nawe mu bikorwa binyuranye biri mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habajijwe abo mu Rwanda, abari mu bihugu binyuranye by’i Burayi, abafungiye icyaha cya jenoside, abagendaha bahunga mu gihe cya jenoside, hanarebwa amwe mu madosiye y’Inkiko Gacaca n’ayaburanishirijwe iy’Arusha muri Tanzania.

Iri tsinda ry’Abagenzacyaha rivuga ko mu makuru ryamenye kandi ahurizwaho na benshi, ari uko Garage yitwaga AMGAR iherereye ahitwaga mu Gakinjiro, ubu ni mu Murenge wa Gitega, habereye ubwicanyi kandi ko hafi y’iryo garaje hari bariyeri.

Abatangabuhamya banyuranye bavuga ko bayibonyeho Emmanuel Nkunduwimye alias Bomboko, afite imbunda kandi yambaye impuzankano ya gisirikare.

Ubundi buhamya buvuga ko Emmanuel Nkunduwimye yakoresherezaga inama muri iryo garage zigamije kugaba ibitero byo kwica Abatutsi hirya no hino by’umwihariko mu Cyahafi. 

Ngo hari n’abamubonanye inshuro nyinshi na Georges Rutaganda ndetse na Kajuga Robert bari bakuriye interahamwe.

Hari n’ubuhamya buvuga ko Emmanuel Nkunduwimye yabonywe yambutsa imodoka ayijyana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu ryosojwe ikitaraganya, iri tsinda ry’Abagenzacyaha ritabajijwe ibibazo byinshi, kubera ko umwe mu Bapolisi bashinzwe umutekano w’Urukiko yinjiye bwangu agasaba abari mu Rukiko guhita basohoka kubera urusaku rw’integuza y’igisasu yumvikanaga muri iyo nyubako

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/04/2024
  • Hashize 9 months