Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wayoboye Amerika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku mpinduka n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Bill Clinton ni we wari washyizweho na Perezida Biden nk’ugomba kuyobora itsinda ryahagarariye icyo gihugu mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro by’aba bombi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Mata 2024.

Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bugira buti “Banaganiriye ku mutekano w’Akarere, bemeranya ko hakenewe igisubizo cya politiki cyakemura impamvu-muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, agira ingaruka ku Karere kose.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 9 months