Bugesera: Umwanda watumye ba gitifu 3 b’imirenge bahagarikwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2023
  • Hashize 1 year
Image

Ubuyobozi mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangaje ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 3 n’ab’Utugari 10 mu Karere ka Bugesera bamaze guhagarikwa by’agateganyo kubera umwanda ugaragara aho bayobora.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagaragaje ko hari n’abo mu tundi turere nabo barimo guhabwa ibi bihano kubera kutuzuza inshingano zabo.
Mu nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yabaye kuri uyu wa Gatatu, hagarutswe ku kibazo cy’isuku n’isukura aho usanga isuku nke mu bice bitandukanye by’aka Karere.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama banenze uburyo aka ari Akarere k’amarembo y’Umujyi wa Kigali ariko kakagira umwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yavuze ko mu bukangurambaga bw’isuku bamazemo ukwezi hari n’abayobozi b’Imirenge n’Utugari bananiwe kubahiriza amabwiriza y’isuku n’isukura bafatirwa ibihano bikakaye harimo n’abirukanwe.

Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko batazihanganira umuyobozi wese utuzuza inshingano, akayoborera abaturage ahari umwanda dore ko hari n’abandi bo muri iyi Ntara bahagaritswe kubera kwihunza inshingano.

Muri iyi nama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera hasinywe n’imihigo kuva ku muyobozi w’Akarere kugera ku muturage aho biyemeje ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka iki kibazo cy’umwanda cyizaba cyacitse.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2023
  • Hashize 1 year