Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi basinyanye Amasezerano mu bikorwa bya Gisirikare

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/08/2023
  • Hashize 1 year
Image

Perezida Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’u Burundi yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri I Kishasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Hamwe na mugenzi we wa Kongo Felix Tshisekedi barasuzumiye hamwe ibikorwa by’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba muri Kongo

Mu biganiro byabo aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bibazo bitandukanye byibasiye akarere k’Afurika y’iburasirazuba n’umuryango ibyo bihugu bihuriyemo wa EAC.

Ni ibiganiro byabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka Palais de la Nation mu murwa mukuru Kinshasa.

Ibibazo byibanzweho cyane ni umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Kongo ubu habarizwa imitwe yitwaje intwaro ibarirwa kuri 200, nkuko byemejwe muri raporo zitandukanye zasohowe n’imiryango mpuzamahanga itabogamiye kuri leta.

Mu byavuzweho kandi ni manda y’ingabo za EAC zohereje kurinda amahoro no kugarura ituze mu ntara za Kivu ya ruguru n’iy’epfo.

Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri iki gihe, yavuze ko ubu bigoye kurangiza manda y’ingabo z’uyu muryango kuko kuri we zigifite byinshi byo gukora.

Ariko anasaba ingabo zose za EAC ziri muri Kongo gukora akazi kazo neza nkuko bikorwa n’igihugu cye.

Nubwo ingabo za EAC ziri muri mu butumwa bw’akazi mu burasirazuba bwa Kongo Prezida Felix Tshisekedi yanenze imikorere yise idawitse ya zimwe muri zo.

Umukuru w’igihugu cya Kongo yongeyeho ko mu gihe izi ngabo zidakoze neza ibyo zisabwa zasimbuzwa iza Kongo vuba na bwangu.

Perezida w’Uburundi Ndayishimiye yungamo ko umubano hagati ya Kongo n’Uburundi uhagaze neza ari nayo mpamvu bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturanyi babo babone umutekano usesuye.

Kuriuyu wa mbere kandi Kongo n’Uburundi basinyanye amasezerano y’ubufatanaya mu bikorwa mu bya gisirikare.

Ibi ni mu rwego rwo kwimakaza umubano ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Ariko abakurikiranira hafi ibya politike ya Kongo bavuga ko ibi nta musaruro bizatanga.

Manda y’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC iteganyijwe kurangira tariki 8 ukwezi kwa 9 uyu mwaka. Aba bakuru b’ibihugu bombi ntacyo batangaje kubyerekeye kuva cyangwa se kuguma muri Kongo kw’ingabo za EAC.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/08/2023
  • Hashize 1 year