Turamutse duhimbye imibare nitwe twaba twibeshya-Perezida Kagame

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda atari ibinyoma nk’uko bamwe babicyeka kuko bibaye ko ruhimba imibare y’ibyerekeranye n’iterambere kwaba ari ukwihima.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019 mu kiganiro we na mugenzi we wa Namibie, Hage Gottfried Geingob bahaye itangazamakuru ryo mu gihugu cya Namibia aho ari mu ruzinduko rw’akazi we na Madamu Jeannette Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo igihugu gihangana nabyo birimo n’uko ubukene bwagiye bugabanywa.

Ati “Iterambere ry’ubukungu bwacu ni ukuri, rigera ku baturage b’igihugu cyacu kandi ni bo rishingiyeho.Ni bo bakorana umwete mu kazi ka buri munsi.’’

Aha umukuru w’igihugu yatanze urugero ku buhinzi aho yavuze ko bwazamutse ndetse ko ubu Abanyarwanda bashobora kwihaza mu biribwa kurusha imyaka yo hambere. Anavuga ko iterambere ry’ubuhinzi ryatangiye kuzamuka mu myaka 12 ishize.

Yavuze ko iri terambere atari iryo mu mibare, ahubwo ari iterambere rigera mu mifuka y’abahinzi ndetse n’uko bashobora kwihaza mu byo batunganya.

Akomeza agira ati “Ntidutera imbere ngo tubishimirwe, dutera imbere ku bwacu. Aho kugira ngo ibihuha bikugereho, niba uri ahantu, niba ubona ukanumva abo bantu ushobora guhita usubiza ibyo bibazo bazamuye.’’

Perezida Kagame yavuze ko imibare y’ibyo u Rwanda rwagezeho idashobora guhimbwa kuko bibaye inzego zikora igenzura kuri iyo mibare ni zo zaba zifite ikibazo.

Ibi abivuze mu gihe mu minsi ishize ikinyamakuru Financial Times cyavuze ko imibare y’ubukene mu Rwanda ari ibinyoma bihimbwa hagamijwe kugaragaraza ko ibintu bigenda, kandi atariko biri.

Perezida Kagame yavuze ko buri wese ushaka kuyobora igihugu iyo yeretswe ukuri ahita yirukira kuri internet mu gihe hari amakuru agomba gushungurwa.

Ati “Turamutse duhimbye imibare nitwe twaba twibeshya. Abatwandikaho inkuru sibo dushaka gushimisha. Turashaka kwihaza ubwacu.’’

Umukuru w’igihugu yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kugengwa n’imbaraga zo hanze mu mikorere yayo ahubwo ikita ku binogeye abaturage bayo.

Isesengura ry’ikinyamakuru Financial Times ku mibare 14 000 n’ibiganiro yagiranye n’impuguke ngo byerekana ko izamuka ry’ibiciro ku miryango mu Rwanda rigaragaza ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014

Ubusesenguzi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku byavuye mu isuzuma rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) n’irya gatatu (EICV3), ryagaragaje ko kuva mu 2011 kugeza mu 2014, ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 %.

Inkuru bifitanye isanoPerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Windhoek mu ruzinduko rw’iminsi itatu [REBA AMAFOTO]




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years