Isaha imwe nyuma y’uko iriya ndege ihanutse, ikigo cy’Uburusiya gishinzwe iby’indege, Rosaviatsiya, cyasohoye itangazo cyemeza izina rya Yevgeny Prigozhin nk’umwe mu bagenzi bari bayirimo.
Televiziyo ya leta y’Uburusiya yatangaje iyi nkuru mu buryo bworoheje, isubiramo ibyavuzwe n’abategetsi ntihagire icyo irenzaho.
Mu nkuru yabo y’ibanze ya nijoro, Channel One igenzurwa na Kremlin yahaye iyi nkuru amasegonda 30 gusa.
Bisanzwe bizwi neza ko televiziyo za leta mu Burusiya zitegereza amabwiriza y’abategetsi z’uburyo batangazamo inkuru.
Naho kuri Wagner ubwayo, sheni zihuzwa nayo kuri Telegram ziravuga ko Prigozhin “yishwe…n’abagambanira Uburusiya”.
Ku biro bikuru bya Wagner mu mujyi wa St Petersburg, hashyizwe ahantu h’urwibutso. Amashusho arerekana abantu bazana indabo n’amatara ya buji bagashyira aho.
Amaso ubu yerekejwe ku byabaye kuri iriya ndege bwite. Ibinyamakuru mu Burusiya biravuga ko abakora iperereza barimo kureba impamvu yahanutse, harimo “n’igikorwa cyo hanze yayo”.
Avuga kuri iyi ndege, umusesenguzi wa politike Tatiana Stanovaya yavuze ko icyateye guhanuka kw’iyi ndege atari ingenzi – ahubwo icy’ingenzi kurushaho ari ubutumwa itanga ku wundi watekereza kugumuka.
Ati: “Buri wese arabona iki nk’igikorwa cyo kwihorera…Kuri Putin, n’abandi bose bo mu nzego z’umutekano n’igisirikare, urupfu rwa Prigozhin rukwiye kuba isomo.”
Yapfanye n’uwari amwungirije
Inzego z’ubutabazi z’Uburusiya zatangaje ko imibiri yose y’abagenzi bari muri iriya ndege ubu yabonetse.
Abategetsi bavuga ko abari bariyirimo barimo Yevgeny Prigozhin n’uwari umwungirije Dmitry Utkin – umugabo wahaye izina uriya mutwe w’abacanshuro.
Indege bwite bari barimo nta kibazo yigeze igaragaza kugeza ubwo ihanutse imaze amasegonda 30 gusa mu kirere yagombaga kugenderamo, nk’uko amakuru y’uburyo indege zikurikiranwa abyerekana.
Ian Petchenik, ukorera ikigo Flightradar24 yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iriya ndege barimo ya Embraer Legacy 600 “yahanutse bitunguranye ishinze” saa 15:19 GMT hari saa 17:19 i Gitega na Kigali.
Maze ikava ku butumburuke bwa 8,5km yariho igenderaho igahanuka. Amaso ubu yerekeje ku kumenya icyabiteye.