Rwanda: Perezida Kagame yashimiye urubyiruko
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye urubyiruko rusaga 200 rwaturutse mu bihugu 16 by’Afurika rwakoze Umuganda wo kubakira abaturage umuhanda mu Karere ka Nyarugenge.
Uwo Muganda udasanzwe wo kubaka umuhanda wabereye mu Mudugudu wa Mukoni mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda ureshya n’ibilometero bitandatu urimo gukorwa ku musozi wa Kigali ahitwa Norvège.
Biteganyijwe ko uwo muhanda uzashyirwamo kaburimbo, abaturage bakazagiramo uruhare rungana na 30% mu kuwukora.
Urwo rubyiruko rwifatanyije na Perezida Kagame rwitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa risozwa n’igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, cyitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Davido, Tuwa Savage, Bruce Melodie n’abandi.
Perezida Kagame yashimiye abitabiriye Giants of Africa n’Umuganda batanze bifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa kigamije guhuriza hamwe imbaraga z’abaturage mu kwiyubakira Igihugu.
Perezida Kagame abashimira umusanzu batanze, yagize ati: “Gufata igihe cyo gukora siporo n’ibindi byinshi mwakoze, ntabwo byubaka umuntu ku giti cye gusa, ahubwo byubaka ibihugu ubu ndetse bikaba byubaka Umugabane wacu, murakoze cyane”.
Yakomeje asaba urubyiruko rw’Afurika kwitabira gukora siporo ariko bakanibuka kugira uruhare mu bikorwa bizamura ibihugu bavukamo.
Yabibukije ko igihe cyose umuntu ahora yiga ari yo mpamvu iyi gahunda y’Umuganda ishobora kugira byinshi ihindura mu bihugu byabo igihe cyose babigiramo uruhare.
Yashimangiye kandi ko isuku no kwishima bidasaba ubukire cyangwa ubukene ko ahubwo ari amahitamo ya buri wese, abasaba guhora bishimye n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo.
Uyu muganda wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.