Amateka y’umuhanzi Lucky Dube
Umuhanzi Lucky Dube yavutse tariki 3 Kanama 1964, ahazwi nka Mpumalanga mu gace ka Ermelo muri Afurika y’Epfo, yatabarutse tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville. Ubu umubili we uruhukiye hafi ya Newcastle, mu ntara ya Kwazulu Natale.
Nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.
Ariko televiziyo ya CNN yo ivuga ko Lucky byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.
Gusa Dube byo ngo bikaba bivuga imparage (Zébre), akaba yarakuze arerwa n’umubyeyi umwe, we n’umuvandimwe we witwa Joe.
Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu. Akenshi yabaga ashakaga kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko, ku ruhu no guheza kandi ahamagarira abantu kugira ubumwe hagati yabo.
Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu mwaka w’1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere.
Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.
Lucky Dube yari yubashywe ku rwego rw’abahanzi b’ibirangirire nka Peter Gabriel, Sinead O’Connor, Michael Jackson, Seal, Ziggy Marley, Céline Dion, Sting, n’abandi
Lucky Dube asura u Rwanda
Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi, ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibitso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.
Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo Fespad ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere( adakoreshe CD cyangwa Playback).
Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe (Dieu) gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha. Yubaha imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu. Yakundaga kugira ati “Niba ndi umu rasta, nkumva ko kugira imisatsi itendera (Dreadlocks), kunywa urumogi cyangwa gusinda, mu by’ukuri ntabwo naba ndi umu rasta. Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.
Lucky yakundaga kuvuga ko atemeranywa n’abitwa ko basenga ariko bagashyikira ibikorwa by’ihohoterwa. Yakundaga bidasubirwaho umuhanzi w’injyana ya Reggae Bob Marley, dore ko hari ubwo yajyaga ahera ku ndirimbo ze ubwo yaririmbaga mu bitaramo, cyane cyane bitewe n’indirimbo ze nka “One Love” n’izindi zatumaga amukunda, yakundaga kuririmba ashyigikiwe n’abaririmbyi babiri iruhande rwe nk’uko Bob Marley yabigenzaga.
Iby’urupfu rw Bob Marley
Lucky Dube yishwe arashwe bivugwa ko abamwishe bashakaga kwiba imodoka yari atwaye kuko yari ihenze cyane ndetse yari mu zahigwaga.
Yahitanywe n’abagizi ba nabi, yicirwa mu maso y’abana be babiri bari kumwe mu modoka, uw’umuhungu wari ufite imyaka 16 ndetse n’umukobwa wari ufite imyaka 15. Lucky Dube yaje gushyingurwa ahari ubushyo bwe hafi y’agace ka Newcastle.
Kuva ubwo abanditsi batandukanye batangiye kwandika kuri nyakwigendera Lucky Philip Dube.
Lucky Dube yatabarutse mu mwaka wa 2007 yiteguraga gufungura igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku nshuro ya mbere kibereye ku mugabane w’Afurika, mu mwaka wa 2010.
Urupfu rwe rwahungabanyije benshi barimo abayobozi bakomeye nka Tambo Mbeki wari umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo, abamikazi batandukanye, abahanzi n’abandi. Mu gihugu hose hahise hatangazwa ko igihugu kirimo ibikorwa by’iterabwoba biri gukorwa umusubirizo.
Umuhanzi Gramps Morgan yahise akora indirimo yamuhimbiye yise “Always & Forever”.
Urutonde rw’indiimbo za Lucky Dube
• Lengane Ngeyethu (1981)
• Kudala Ngikuncenga (1982)
• Kukuwe (1983)
• Abathakathi (1984)
• Rastas Never Die (1984)
• Think About The Children (1985)
• Ngikwethembe Na? (1985)
• Help My Krap (1986)
• Umadakeni (1987)
• Slave (1987)
• Together As One (1988)
• Prisoner (1989)
• Captured Live (1990)
• House of Exile (1991)
• Victims (1993)
• Trinity (1995)
• Serious Reggae Business (1996)
• Taxman (1997)
• The Way It Is (1999)
• Africas Reggae King (compilation) (2001)
• The Rough Guide To Lucky Dube (compilation) (2001)
• Soul Taker (2001)
• The Other Side (2003)
• Respect (2006)