Inteko zishinga amategeko ku isi ntizivuga rumwe kuri nyirabayazana w’intambara ya Ukraine n’u Burusiya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi ntibavuga rumwe kuri nyirabayazana w’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.Inzira zabaye amaharakubiri ku bitabiriye inama ya145 y’Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi,ubwo bari bageze mu kiganiro cyibanze ku ntambara yo muri Ukraine.Abanenga u Burisiya baravuga ko iki gihugu cyavogereye ubusugire bwa Ukraine.

Miguel Santos, Umudepite wo muri Portugal yagize ati “Abasivili bagizwe n’abana n’abagore barimo kwicwa, abana barimo koherezwa mu Burusiya kubera gusa ubwenegihugu bwabo bw’abanya Ukraine kandi ikibabaje ubu ni bwo buryo bw’imikorere y’Abarusiya.”

Veronique Riotton, umudepite wo mu Bufaransa we yavuze ko iyi ntambara itari  hagati ya Ukraine n’Uburusiya gusa, ahubwp aro n’intambara igamije kurwanya ubwigenge.

Ati “Mugihe ubwo bwigenge bubangamiwe n’ibisasu ntitugomba gucika intege akaba ariyo mpamvu Ukraine ishyigikiwe nigice kinini kigize Umuryango mpuzamahanga. Igihugu cy’u Bufaransa gikomeje gushyigikira Ukraine kuva intambara yatangira kugeza ku iherezo.”

Abashyigikiye u Burusiya bashinje bimwe mu bihugu byo mu Burengerazabuba bw’isi gushaka kwigira umujandarume w’isi no gushaka kuba ari byo bigena umurongo ibindi bihugu bigomba kugenderaho.

Nyiko Floyd Shivambu, umudepite wo muri Afurika y’Epfo yagiz ati “Tugomba kwita cyane kuri politike ya NATO yo kwagukira mu burasirazuba ndetse byatumye u Burusiya bwitwara kuriya. Ibi bintu byo gushaka gusiribanga buri wese mu buryo bumeze kimwe ntacyo bufasha.”

Na ho Depite Tongai Mafidi Mnangagwa wo muri Zimbabwe yagize ati “Twekunenga gusa uruhande rumwe nyamara mu byukuri hari amateka ari inyuma yayo makimbirane. Hashize igihe Burusiya bwarafatiwe ibihano , hashize igihe Zimbabwe yarafatiwe ibihano, ibyo na byo ni igikorwa cyo gushoza intambara kuko abantu barapfa bazize ibyo bihano. Ntidushyigikiye intambara tukaba twifuza uburyo bwihuse bwo gukemura aya makimbirane.”

Intambara yo muri Ukraine yadutse muri Gashyantare 2022, muri zimwe mu ngaruka zayo hakaba harimo izamuka rikabihe ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2022
  • Hashize 2 years