Guteza Igihugu imbere ni uguteza ibice by’igihugu byose imbere- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko Iterambere rirushaho kwihuta cyane iyo nta na kimwe mu bice by’Igihugu gisigaye inyuma, yizeza ko ibice bikiri hasi mu Ntara y’Amajyepfo bizafashwa kugendera ku muvuduko w’iterambere wifuzwa.

Yabigarutseho mu ijabo yagejeje ku basaga 80,000 bamwakiranye urugwiro rudasanzwe ku kibuga cy’umupira cya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe. Aha yavuze ko abaturage bose bakeneye ibikorwa remezo ku rwego rumwe biborohereza kugera ku iterambere rishimishije.

Afashe urugero rw’amazi, yavuze ko buri wese akwiye kubona amazi meza kandi amwegereye ku buryo bitamusaba ibilometero kugira ngo ayabone, ashimangira ko aho byaba bikigaragara bigomba guhinduka.

Yavuze ko ikibazo cy’ibikorwa remezo bidhagije hamwe na hamwe byagiye bigarukwaho kuva ku wa Kane umunsi yatangiriyeho uruzinduko rw’iminsi ine mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Ibrengerazuba.

Yamenye by’umwihariko ikibazo cy’umuhora wa Kaduha-Gitwe bigaragara ko wasigaye inyuma mu iterambere ry’ibikorwa remezo birimo amazi, imihanda, amashanyarazi n’ibindi. Yagize ati: “Hagaragarayo ubukene bwinshi. Nta mihanda ihari, nta bikorwa remezo bihari, n’ibindi byinshi. Urabibona cyangwa se urabyumva iyo abantu babisobanura, ibyo bikwiriye guhinduka. Guteza Igihugu imbere ni uguteza ibice by’igihugu byose imbere.”

Yunzemo agira ati: “Ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali, mu Murwa Mukuru w’igihugu. Nyamagabe igomba kugira amajyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’igihugu, bityo nib wo ibice by’Igihugu cyose bizamuka.”

Yakomeje ashimira abaturage b’Akarere ka Nyamagabe ku ntambwe bamaze gutera mu guharanira iterambere ariko abibutsa ko bataragera ahashimishije biyo basabwa kongera imbaraga.

Ati: “Imbaraga rero ziva mu bufatanye, mu bwuzuzanye. Abayobozi ku rwego urwo ari rwo rwose, bagomba kubanza kumva inshingano iremereye bafite bagahangayikishwa n’uko abaturage bayobora hari ibyo bakeneye, bifuza, ubundi bishobora kuboneka ariko bitabageraho.”

Yasabye abayobozi gukorana hagati yabo ndetse n’abo bayobora, bagakurikirana mu rwego rwo gushaka kumenya ibikenewe, ibishoboka ndetse n’ibindi bkwiye bishoboka mu gihe runaka bigashyirwamo imbaraga kugira ngo bigerweho

Yavuze ko kugera ku ntego bishoboka, igihe imyumvire hagati y’abayobozi n’abaturage, yose yerekeza ku kunga bumwe bugamije iterambere ry’ubuzima bw’Igihugu. Yavuze ko ibyo bisaba kugira umuco ugaragarira mu mikorere, inyifato no mu myumvire ishyize imbere umurimo unoze.

Uyu munsi, Perezida yanasuye Mukecuru Nyiramandwa w’imyaka 110 utuye ahitwa Ngiryi, Umurenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe wishimira ko Perezida Kagame yamuhinduriye ubuzima, ubu akaba atuye mu nzu igezweho ndetse akaba yaranahawe inka imukamirwa akagemurira n’abaturanyi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/08/2022
  • Hashize 2 years