Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 4 mu Majyepfo n’u Burengerazuba

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Kanama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Karere ka Ruhango bateraniye i Kibingo aho bategereje kumwakira. Nyuma y’aho uruzinduko ruzakomereza mu Karere ka Nyamagabe mbere y’uko akomereza mu Ntara y’Iburengerazuba.

Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu rigaragaza ko Perezida Kagame azakomereza mu Karere Nyamagabe n’aka ka Huye aho azavugana n’abavuga rikumvikana baho.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Uruzinduko kandi ruzakomereza mu Karere ka Nyamasheke ndetse akaba azanagirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi.

Itangazo kandi rishimangira ko Perezida Kagame azasura Mukecuru Rachel Nyiramandwa w’imyaka 110 wo mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2010.

Nyiramandwa wamenyekanye cyane kubera amafoto aganira na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye, cyane ko yanakunze kugaragaza uburyo yamuhinduriye ubuzima, ubu akaba atuye heza kandi akaba afite inka zimukamirwa ari we abikesha.

Mu myaka itanu ishize amafoto ye yabaye gikwira ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yagaragaye yongorera Perezida Kagame na we wariamuteze amatwi ashishikaye. Ni igihe yari arimo kwiyamamariza kuyobora igihugu muri iyi manda irangiye.

Mu biganiro aherutse kugirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, Nyiramandwa yavuze ko ari we watumiye Perezida Kagame kugira ango azamusure amugaragarize ibyo umuryango mugari w’aho atuye wagezeho.

Yavuze ko binyuze muri gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta harimo iya Girinka n’iy’amacumbi, by’umwihariko ubuzima bwe bwahindutse bikamwongerera icyizere cyo kubaho ndetse akaba afite amasaziro meza by’intangarugero.

Biteganyijwe kandi ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzasoreza mu Karere ka Karongi Kagame aho azasura Uruganda rw’Icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo miliyoni by’icyayi buri mwaka.

Uru ruganda rwitezweho kongera umusaruro w’icyayi u Rwanda rwihereza ku isoko mpuzamahanga ku kigero cya 3% mu gihe cy’imyaka 10, ndetse abaruturite bazaba babona amafaranga binyuze mu gucuruza umusaruro wabo no kubonamo imirimo.

Kuri ubu ni uruganda rukoresha abagera ku 2000 baturuka mu bagenerwabikorwa basaga 4000 binyuze mu makoperative.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/08/2022
  • Hashize 2 years