Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gabon
- 09/09/2019
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gabon, Alain Claude Bilié Bi Nzé n’itsinda ayoboye, ibiganiro byabo byibanda ku mibanire hagati y’ibihugu byombi.
Muri Kamena uyu mwaka, Perezida Kagame yagize uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Gabon rwari rugamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Gabon.
Mu biganiro byabaye hagati ya Perezida Kagame na Ali Bongo wa Gabon, baganiriye ku bijyanye n’ubukungu bw’umugabane wa Afurika binyuze mu turere bayoboye.
Perezida Bongo ayoboye Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, CEEAC mu gihe Perezida Kagame afite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yahawe muri Gashyantare 2019.
Gabon kandi iri mu bihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, azwi nka AfCFTA.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Gabon, Perezida Kagame yavuze ko yari muri iki gihugu mu gukomeza gutsura umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no gusura mugenzi we Ali Bongo wari umaze igihe kinini arwaye.
Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Perezida Bongo yajyanywe mu bitaro i Riyadh muri Arabie Saoudite nyuma yo gufatwa n’indwara yo kwangirika kw’imitsi y’ubwonko.
Muri Mutarama yasubiye mu gihugu cye amaze koroherwa, akomeza gukurikiranirwa hafi n’abaganga.
Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba Bongo yarorohewe akanasubira mu nshingano ze.
Yagize ati “Nishimiye kuza hano muri Gabon gukomeza inzira yo kwimakaza umubano uri hagati ya Gabon n’u Rwanda. Ni n’umwanya kuri njye wo gusura mugenzi wanjye wari umaze igihe arwaye. Nishimiye ko yorohewe akanakomeza inshingano ze.”
Yakomeje agira ati “Mu muco w’abanyafurika, inshuti dusurana mu bihe byiza no mu bibi.”
Perezida Kagame yavuze ko Gabon, by’umwihariko Perezida Bongo yagiye agira uruhare runini mu gushyigikira intego zigamije guteza imbere Afurika.
U Rwanda na Gabon kandi bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya Rwandair ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.
MUHABURA.RW