Mozambique : Maj Gen Chume yashimye ibikorwa by’indashyikirwa inzego z’umutekano z’u Rwanda zagezeho

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Maj. Gen. Eugene Nkubito, uherutse kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali Majoro, ni we Mugaba mushya w’inzego z’umutekano zoherejwe n’u Rwanda mu butumwa bwo guhashya ibyihebe muri Mozambique. 

We na Maj Gen Innocent Kabandana asimbuye, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj Gen Christovao Chume ku biro bye biherereye i Maputo mu Murwa Mukuru.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bikorwa bikomeje byo kurandura iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen Christovao Chume yashimye ibikorwa by’indashyikirwa inzego z’umutekano z’u Rwanda zagezeho zifatanyije n’iza Mozambique mu guhashya ibyihebe byari byarigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado.

Abagabo b’ingabo na Polisi by’u Rwanda  banahuye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Admiral Joaquim Mangrasse, n’Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique IGP Bernardino Raphaël n’Umuyobozi ukuriye serivisi z’umutekano w’Igihugu Bernardo Lidimba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/08/2022
  • Hashize 2 years