Ethiopia: Umuhungu wa Perezida Museveni yakiranywe ibyishimo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bya gisirikare Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, yaraye ageze i Addis Ababa muri Ethiopia, mu ruzinduko yitezweho guhura na Minisitiri w’Intebe w’icyo Gihugu Abiy Ahmed.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Lt. Gen. Muhoozi yakiranywe urugwiro akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Addis Ababa Bold ku gicamunsi cyo ku Cyumweru taliki ya 21 Kanama 2022.

Abamwakiriye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Rthiopia Henry Okello Oryem, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Politiki Mpuzamahanga muri Ethiopia Joseph Ocwet n’umwungirije ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare Col Mcdans Kamugira.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege, Lt. gen Muhoozi yaje kwakirwa mu biro n’Ambasaderi wa Uganda muri Ethiopia Amuge Otengo n’uhagarariye inyungu z’Igisirikare cya Uganda muri Ethiopia Col Fred Zakye, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Ethiopia barangajwe imbere na Temesgen Tiruneh ukuriye urwego rw’ubutasi.

Nyuma y’aho bivugwa ko uyu muyobozi akaba n’umuhungu w’imfura wa Perezida wa Museveni yasuye Ishuri Rikuru Nyafurika ryigisha ubuyobozi

Lt, Gen. yashimye uburyo yakiranywe urugwiro hamwe n’itsinda ryagiye rimuherekeje muri icyo gihugu avuga ko gisanzwe gifitanye umubano wihariye kandi w’igihe kirekire na Uganda.

Buteganyijwe ko nyuma yo guhura na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Lt. Gen. Kainerugaba aza guhura na bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Ethiopia.

Lt. Gen. Kainerugaba akomeje kwagura ibikorwa byo gukomeza kwagura umubano wa Uganda n’amahanga, bikaba bibonwa na bamwe nko kuba Perezida Museveni umaze imyaka 36 ku buyobozi arimo guharurira amayira umuhungu we yo kuzamusimbura kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2026.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/08/2022
  • Hashize 2 years