Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize Kanseri y’urwagashya

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umuhanzi Nyarwanda Burabyo Yvan wamenyekanye cyane nka Yvan Buravan kubera indirimbo ze zakunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga yitabye Imana azize Kanseri y’urwagashya mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Kanama 2022.

Yvan Buravan apfuye agejeje ku myaka 27 y’amavuko, nyuma y’igihe kitari gito yari amaze arembejwe n’iyo kanseri ifata urwagashya yari arimo kuvurirwa mu Buhinde.

Itangazo ryagaragajwe n’abamuhagarariye mu muziki rigaragaza ko Yvan Buravan yatangiye kuremba nyuma yo kuririma indirimbo yise “Big time”, atangira kwivuza ku ya 2 Nyakanga muri uyu mwaka.

Yasubiye imuhira nyuma yo kumara icyumweru mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Icyo gihe Buravan aka yaratangaje ko arimo gukira ariko biza gutangazwa nyuma ko yagiye muri kenya gukomeza kwivuriza yo.

Kuva icyo gihe, ubuzima bwa Buravani bwakomeje kuzahara bituma abakunzi n’abafana bifatanya na we bamusengera aho kugira ngo bakomeze bavuge ku burwayi bwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kumara iminsi mike muri kenya, Buravan yagarutse mu Rwanda mbere yo kurizwa indege ijya mu buhinde mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.

Abahanzi, abanyepolitiki, abafana n’abantu b’ingeri zose bamumenye bakomeje kugaragaza uburyo bashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo ku musore wari akiri muto afite ahazaza heza hafite icyerekezo kizima.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/08/2022
  • Hashize 2 years