Gicumbi: Kurambagizanya igihe gito biri mu bituma habaho amakimbirane yo mu ngo
- 10/09/2019
- Hashize 5 years
Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bemeza ko kuba hatakiriho umuco wo kutarambagizanya nk’uko byahozeho cyera bigizwemo uruhare n’umuranga ndetse ngo barambagizanye igihe gihagije,biri gutuma muri iki gihe abashakanye batarambana bityo ingo zabo zigasenyuka zitamaze kabiri.
Musirikare Aimable wo mu murenge wa Kaniga akagari ka Muhura avuga ko inkumi n’abasore bo mu murenge wabo abenshi barambagizanya igihe kitarenze n’amezi abiri cyangwa kumwe bagahita bashakana.
Ati: ”Bashobora kurambagizanya amezi abiri cyangwa kumwe buri gihe bahurira ahantu runaka bakabirangiza babikemuye nyuma ukabona barashwanye”.
Mugenzi we Uwumurutasate Denise warambagizanyije n’umugabo we imyaka ine,yemeza ko kurambagiza igihe gito bishobora gukurura amakimbirane yo mu ngo kuko babana bataramenyanye igihe gihagije.
Akomeza agira ati: “Twamenyanye iwacu ari mu murenge wa Kaniga na we iwabo ari muri Mukarange,ubwo urumva ko byanga byakunda narinzi iwabo bityo kumenya amakuru ye ntabwo byagombaga kumvuna kuko muri iyo myaka ine nari muzi kandi nawe yari anzi bihagije”.
Avuga kandi ko aho atuye uwo muco awuhabona kuko umusore n’umukobwa bakundana igihe kitarenze amezi atatu ariko nyuma akumva ngo baratandukanye ibyo kubaka bikananirana umwe agahunga undi.
Ati: “Umukobwa akundanye n’umuhungu,mu gihe cy’amezi atatu ukabona barashakanye.Iyo bashakanye ntibamarana umwaka,n’iyo bamaranye umwaka biba ari induru.Byamara kubyara induru ni uko wumva ngo umwe yagiye za Uganda cyangwa za Kibungo maze urugo rukarimbuka rutyo”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gicumbi,Nteziryayo Anastase,avuga ko muri ako karere uwo muco uhari ariko akavuga ko mu rwego rwo kubikumira bigisha urubyiruko bafatanije n’inzego z’urubyiruko n’abanyamadini bakarukangurira kubanza kwitonda bagategura neza uwo mushinga wo kubana badahubutse.
Ati:“N’aha rero birahari ariko nizo za ngo usanga akenshi zitaramba.Iyo tuganira na bo akenshi tubasaba ko bakwiye kwitonda.Ni umushinga kuko niba ushaka umushinga wunguka ukwiye kuwuha umwanya ntabwo ari ikintu ukwiye guhita ufatiraho ngo ndakubonye uri mwiza!Ni mwiza ariko nti wamumenye ku buryo buhagije”.
Akomeza agira ati :“Icyo tubashishikariza tunabasaba kenshi ni ukwitonda,bakabanza kubitekerezaho,bakabanza bakamenyana n’abo bagiye gushakana hanyuma bamara kubitegura bakabinyuza muri za nzira zemewe n’amategeko”.
Mu karere ka Gicumbi mu minsi ishize habaruwe ingo 182 z’imiryango ibana mu makimbirane ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo komisiyo y’ubutabera n’amahora ya kiliziya gatolika muri diyoseze ya Byumba, bagerageza kwigisha iyo miryango nyuma yo kunyurwa n’ibiganiro bahabwa nibo baba abatangabuhamya ndetse n’abafasha myumvire muri bagenzi babo bagifitanye amakimbirane.
- Uwumurutasate Denise warambagizanyije n’umugabo we imyaka ine,yemeza ko kurambagiza igihe gito bishobora gukurura amakimbirane yo mu ngo
Yanditswe na Habarurema Djamali