Leta y’u Rwanda yatangaje ko idashobora kugira icyo itangaza kuri raporo y’impuguke za Loni ziyishinja gufasha inyeshyamba za M23

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

 Leta y’u Rwanda yatangaje ko idashobora kugira icyo itangaza kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) itaratangazwa kandi ikaba itaranemezwa nubwo yashyikirijwe Akanama Gashinzwe Umutekano muri Kamena 2022.

Impuguke za Loni zivuga ko Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zigafasha inyeshyamba za M23, aho zinavuga ko zifite ibimenyetso simusiga.

Iyo raporo y’amapaji 131 ivuga ko u Rwanda rwatangiye gufasha inyeshyamba za M23 guhera mu kwezi k’Ukugushyingo 2021, ariko Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yamaganye ibikubiye muri iyo raporo yahamije ko itemejwe cyangwa ngo itangazwe.

U Rwanda ruvuga ko ibikubiye muri iyo raporo ari ibinyoma, ikavuga ko yaba yo n’indi iteganyijwe gusohoka mu mpera z’umwaka bishobora kuba ari bimwe mu bikoresho byo guhuza abantu no kuyobya uburari ku bibazo by’ingutu biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Guverinoma, u Rwanda rwongeye gushimangira ko mu gihe ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR zahawe ikaze mu ngabo za FARDC kitarafatirwa imyanzuro ikwiriye, umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari uracyari inzozi.

Itangazo riragira riti: “Ibi birabera mu maso y’ingabo za Loni zoherejwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO) zikaba zihamaze imyaka irenga 20 nta muti zitanga.”

Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko ukuri guhari ari uko hari ibisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye bikica abaturage ndetse bikanangiza ibikorwa remezo. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ukuri ndetse rinashimangirwa muri iyo raporo y’impuguke za Loni yasohotse muri Kamena.

“[…] U Rwanda rufite uburenganzira bwo kurinda ubutaka n’abaturage barwo, rudategereje ko havuka akaga. Kuba hariho M23 n’inkomoko yabo birazwi neza ko ari ikibazo cya RDC bashaka kugira umutwaro w’ibindi bihugu. U Rwanda rwambuye intwaro inyeshyamba za M23 zahungiye ku butaka bwarwo zinacumbikirwa kure cyane y’umupaka.”

U Rwanda ruvuga ko abandi bagiye banyanyagirira mu Karere, bakaba ari na bo bagarutse kugaba ibitero kuri Leta yabo ya RDC, icyo kitaba ikibazo rwabazwa, runashimangira ko mu myaka isaga 25 rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo bangiwe gusubira mu gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buhamya ko hashyizweho gahunda z’Akarere zirimo kwifashishwa mu kugerageza gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rukaba rudahwema kugaragariza Loni n’indi miryango mpuzamahanga ko ibyo bibazo birugiraho ingaruka zikomeye.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rurimo gukora ibishoboka byose ngo rwubake amahoro ibihugu by’Akarere byose bishobora kubonamo inyungu, ari na yo mpamvu nta mpamvu na rimwe rushobora gutekereza kwijandika mu bibazo biwuhungabanya mu baturanyi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/08/2022
  • Hashize 2 years