U Rwanda rwifatanyije n’U Burundi kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, yitabiriye ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge yakirwa na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Dr. Biruta yamushyikirije ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uri mu Bakuru b’Ibihugu bagaragaje ko bifatanyije n’u Burundi kuri uyu munsi bagize ibirori bihabwa agaciro gakomeye mu mateka y’Igihugu.

Uretse Perezida Kagame, abandi Bakuru b’Ibihugu boherereje ubutumwa Perezida Ndayishimiye barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, na VIsi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.

Mu izina rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nanone, Umunyabamanga wa Leta Antony J. Blinken yifatanyije n’Abarundi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize babonye ubwigenge, agaragaza ko biteguye gukomeza gukorana n’u Burundi mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu, amahoro n’umutekano mu Karere ndetse no guharanira iterambere ry’ubukungu.

Mu mwaka ushize, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wafashwe n’ikimenyetso simusiga cy’uko umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzahuka nyuma y’imyaka igera kuri itanu wari umaze ujemo agatotsi.

Tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, uyu munsi ukaba wabereye  ku Gicumbi cy’Intwari Louis Rwagasore bafata nk’intwari yaharaniye Ubwigenge bwabo, bakuye ku Bubiligi mu 1962.

U Burundi buri mu bihugu bifite amateka y’ubwigenge ahuye n’ay’u Rwanda kuko ari ibihugu byakolonijwe n’Ababiligi, bikabonera ubwigenge umunsi umwe. Ibyakurikiye mu bihugu byombi byatumye uwo munsi udahabwa agaciro kimwe, kuko ku Banyarwanda ho ubwigenge ntibwari bwuzuye kuko hari abakomeje kubuzwa uburenganira ku Gihugu cyabo.

Mu Burundi na ho, iki gihugu kikimara kubona ubwigenge cyaranzwe na kudeta, intamara z’urudaca n’ibindi bibazo bya politiki byakigejeje ku ntambara yaje guhosha guhera mu 2003.

Mu mwaka wa 2015 na bwo habonetse ibindi bibazo bya Politiki ariko bigenda bikemuka nyuma y’uko ubuyobozi bw’Igihugu buhindutse. Kuri ubu Umuryango w’Abibmbye wemeza ko ugenda ubona impinduka mu iterambere ry’iki gihugu gishyirwa imbere ku rutonde rw’ibihugu bigisabwa imbaraga nyinshi mu kubaka iterambere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/07/2022
  • Hashize 2 years