Kigali: Hari aho usanga ibibazo bya ruswa umutekinisiye adatanga ibyangombwa – MININFRA
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest aravuga ko nubwo ibishushanyo mbonera by’Umujyi wa Kigali ndetse n’imijyi yunganira Kigali byagiye bikorwa, hakigaragara imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Inzego zifite mu nshingano ibirebana n’ibikorwaremezo zivuga ko imijyi u Rwanda rwifuza ari imijyi umuturage ashobora kubamo, afite ubuzima bwiza kandi afite ibikorwaremezo byose akenera. Kuwa 27 Kamena habaye ibiganiro na Komisiyo y’imari n’ubukungu muri Sena.
Imiturire n’uburyo yarushasho kunozwa haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi yunganira Kigali, ni kimwe mu bigaragazwa ko bikwiye kwitabwaho.
Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubukungu muri Sena, Nkusi Juvénal avuga ko ibijyanye n’iterambere ry’imijyi ari kimwe mu bituma iterambere ry ‘igihugu ryihuta.
Yagize ati “Dufite imijyi minini, imito n’iciriritse, imijyi yunganira Kigali, iyo yose ikagomba mu mikurire yayo kuzuzanya ku bikorwa byinshi birimo bituma koko iterambere ryayo rigira ingaruka nziza ku banyarwanda.”
Hagaragajwe ko uko iminsi ihita ari nako abatuye Umujyi wa Kigali n’imijyi yunganira Kigali bagenda biyongera.
Nk’Umujyi wa Kigali kuri ubu utuwe n’abaturage miliyoni 1 n’ibihumbi 300, mu myaka 5 iri imbere uzaba ufite abaturage miliyoni 3.
Ni mu gihe ubuso bwawo ari Kilometero kare 231 gusa.
Minisitiri w’ibikorwa remezo yagize ati “Hari aho usanga hari igishushanyo mbonera kigari ariko ugasanga guteganya byakomeje kuzamo gukererwa cyane cyane ugasanga amakosa ari mu turere, ibyo ni ibintu twahagururikiye dufatanije n’inzego zikuriye imijyi. Hari aho usanga haziramo ibibazo bya ruswa ugasanga hari umutekinisiye utanga ibyangombwa, undi yaza ati nta physical plan ihari nta cyangombwa nguha.”
Abasenateri bishimira ko ibikorwa byose mu birebana n’ibikorwaremezo bishyira umuturage ku isonga ariko bakifuza ko hari ibyanozwa.
Inzego zishinzwe ibikorwaremezo zivuga ko 72% by’abatuye mu mijyi mu Rwanda bafite amazi meza mu gihe mu cyaro ari 56,8%.
Hagati y’umwaka wa 2014 na 2022, imiryango ibihumbi 10.611 yimuwe mu manegeka, buri mwaka hakaba hari gahunda yo kwimura imiryango hafi 700. Hamaze kubakwa inzu ziciriritse 1988, muri 2024 hazaba hubatswe izindi hafi ibihumbi 7.