Ntitugatinye kugira ngo abadakora bagende bajye gukora ibindi bashoboye -Perezida Kagame

  • admin
  • 15/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba hari abayobozi benshi b’uturere bamaze iminsi begura ku myanya yabo nta kibazo kirimo, ahubwo ikibazo ni uko batakoze ibyo bari bashinzwe gukora.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yafunguraga inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Muri biro politiki yo kuri uyu wa Gatandatu, haganiriwe ku miyoborere myiza, guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda no kugira isuku.

Imbere y’abanyamuryango basaga 2000 bahagarariye abandi, Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwo gukora ibifatwa nk’ibidashoboka mu gihe bashyize hamwe.

Yatanze urugero rw’ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6 % umwaka ushize, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka buzamuka ku kigero cya 8.4 % naho mu gihembwe cya kabiri buzamukaho 12.2 %.

Perezida Kagame ashingiye kuri iyo mibare, yagaragaje ko ubushobozi bwo kugera ku byo abanyarwanda bifuza buhari ahubwo budakoreshwa uko bikwiriye.

Ati “Ibyo biratwereka ibishoboka rimwe na rimwe tutageraho kandi tubishoboye tukabyibuza. Iyo urebye hirya no hino ku isi ni hake bishoboka. Wenda birashoboka ariko ni hake babigeraho. Bisa n’igitangaza ariko biratwereka ko bishoboka. Niba bishoboka kuki tutakomeza kubigeraho?”.

Yavuze ko u Rwanda rukeneye gutera imbere haba mu bukungu, mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko ariko bitazagerwaho hari abantu badakora neza ibyo bashinzwe.

Perezida Kagame yahise akomoza ku bimaze iminsi bivugwa ku bayobozi b’uturere beguye mu gihiriri, bamwe bakegura ku bushake bwabo cyangwa bakeguzwa.

Ni ibintu byaciye igikuba mu baturage, bamwe bibaza impamvu begurira icyarimwe.

Kagame yavuze ko kuri we atabibonamo ikibazo kwegura ari benshi ahubwo ngo ikibazo gikomeye ni uko badakora ibyo bashinzwe.

Ati “Kuri njye ibyacitse si uko birukanywe cyangwa ibirenzeho, ibyacitse ni uko batakoze ibyo bakwiriye kuba bakora. Kuvaho ni ibintu byumvikana. Ibyacitse ni uko wagira umubare munini wa ba meya badakora ibyo bakwiriye kuba bakora. Iyo ibyo ubikemuye ubukungu burakura, utabikora ibyo abanyarwanda bifuza ntibigerweho cyangwa bigatinda.”

Yakomeje agira ati “Ntitugatinye kugira ngo abadakora bagende bajye gukora ibindi bashoboye babise abandi. Ntabwo dukwiriye gutinda.”

Yavuze ko umuyoboke nyawe wa FPR Inkotanyi ari uwanga gukora ikibi ariko yanabona aho gikorwa akacyamagana cyangwa akakirwanya.

Inama ya biro politiki ya FPR Inkotanyi ihamagazwa n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango, ikitabirwa n’abayobozi b’inzego z’Umuryango kuva ku Ntara kugeza ku Mirenge, abayobozi b’ingaga zigize umuryango, abikorera, abahagarariye abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi.




JPEG - 126.6 kb
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel (ibumoso) na Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali wagizwe ambasaderi mu Busuwisi.
JPEG - 108.8 kb
Pudence Rubingisa,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali



Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/09/2019
  • Hashize 5 years