Abasenateri bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda bamenyekanye
- 16/09/2019
- Hashize 5 years
Mu turere twose mu gihugu hazindukiye amatora y’abakandida biyamamarije kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena bagomba guhagararira intara(ifasi) n’umujyi wa Kigali.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa mbere 16 Nzeri 2019,aho mu ntara y’Uburasirazuba hatowe abasenateri batatu,Amajyepfo hatorwa batatu, Uburengerazuba batatu,
Amajyaruguru babiri ndetse n’Umujyi wa Kigali hatorwa umusenateri umwe.
Urutonde rw’abakandida senateri batowe n’intara cyangwa ifasi bazaba bahagarariye izo ntara muri Sena.
Amajyepfo: Umuhire Adrie,Uwera Pélagie na Nkurunziza Innocent
Uburengerazuba: Mureshyankwano Marie Rose,Havugimana Emmanuel na Dushimimana Lambert
Uburasirazuba: Nsengiyumva Fulgence,Bideri John na Mupenzi Georges
Amajyaruguru: Nyinawamwiza Laetitia na Habineza Faustin
Umujyi wa Kigali:Ntidendereza William
Nyuma y’aba basenateri batorewe guhagararira intara, hasigaye abandi basenateri babiri bazahagararira za kaminuza, bagizwe n’umwe uhagarariye iza Leta ndetse n’undi uhagarariye kaminuza zigenga.
Haziyongeraho kandi abasenateri umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ariko abanza gutanga bane, abandi bane bakazaza nyuma y’umwaka.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki na ryo ryohereza abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri rikabatanga nyuma y’umwaka.
Chief Editor/MUHABURA.RW