Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 3 mbere yo guhura na Kiyovu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 26 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yabaye taliki 07 na 08 Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Espoir FC bituma ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota hagati yayo n’ikipe ya Kiyovu zihanganiye igikombe.

Ikipe ya APR FC yitwaye neza itsindira Espoir FC iwayo ibitego 3-2 ihita ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60. Ku rundi ruhande, ikipe ya Kiyovu yanganyije na Bugesera FC 0-0 igira amanota 57. Ikipe ya APR FC ikaba yahise ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 3 mu gihe hari hashize iminsi harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe. Umukino utaha w’umunsi wa 27 izi kipe zombi zizahura.

Indi mikino y’umunsi wa 26 yabaye, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC ibitego 2-2, Gorilla FC inganya na Rutsiro FC 0-0, Etincelles FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0, Mukura inganya na AS Kigali ibitego 2-2. Ikipe ya Gasogi United yatsinze Police FCibitego 3-0 naho Etoile de l’Est FC itsinda Marines FC ibitego 2-0.

Uko urutonde ruhagaze

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 26, APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 57, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 43, ku mwanya wa 4 hari AS Kigali n’amanota 41, Mukura n’amanota 40, Police FC (36), Musanze FC (36), Espoir FC (33), Etincelles FC (31), Marines FC (30), Gasogi United (29),Bugesera FC (28), Gorilla FC (26), Rutsiro FC (25), Etoile de l’Est FC (23) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa16 n’amanota 17.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years