Inama ya CHOGM amahirwe ku bacuruzi ba EAC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Biteganijwe ko Abayobozi bashinzwe ubucuruzi mu karere barenga 300 bazitabira ihuriro ry’ubucuruzi bwa Commonwealth, kikaba ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu nama y’abayobozi bakuru ba Commonwealth (CHOGM) iteganijwe ku ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena, i Kigali.

umuyobozi mukuru w’inama y’ubucuruzi y’Afurika y’iburasirazuba (EABC), John Bosco Kalisa, yatangarije The New Times ko Inama Njyanama “iteganya kuyobora intumwa z’ubucuruzi zigera kuri 300 mu gihe cy’ihuriro ry’ubucuruzi muri Commonwealth.”

inama ya CHOGM izabera bwa mbere muri Afrika mu myaka irenga 10 biteganijwe ko izazana I Kigali abashyitsi barenga 8 000, harimo abayobozi baturutse mubihugu birenga 54.

Muri bo hazaba harimo abayobozi bakuru b’ubucuruzi, abayobozi mu kigega cy’igenga cy’imigabane , banki zishoramari, n’abandi. Inama y’abayobozi, izabanzirizwa n’inama y’abahagarariye ihuriro ry’urubyiruko, abagore ,sosiyete civili n’ubucuruzi muri Commonwealth .
Kalisa yagize yavuze ko: “Ihuriro (ubucuruzi) rizatanga amahirwe menshi yo kugirana ubufatanye no kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari.”
Ati: “CHOGM izahuza ibihugu birenga 50 byateye imbere ndetse n’ibiri mu nzira y’amajyambere, kandi bizatanga urubuga rukomeye rwo kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari. Izatanga kandi umwanya wo kuganira ku mbogamizi zibuza urujya n’uruza rw’akarere. ”
Abakora ubucuruzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’u Rwanda barimo kwitegura amahirwe CHOGM izazana. Ku ya 3 Werurwe, Ikigo cy’iterambere ry’u Rwanda (RDB) cyahuye n’abakozi bo mur’urwo rwego basabwa kuzashobora kubyaza umusaruro amahirwe y’iyi nama.
Philip Lucky, ukuriye kwamamaza ibikorwa by’ ishoramari muri RDB, yavuze ko ari ngombwa ko abikorera ku giti cyabo bitegura neza CHOGM kubera ko iyi nama izahuza abanyacyubahiro benshi barimo abashoramari bashaka amahirwe yo gushora imari mu gihugu. RDB irashishikariza Abanyarwanda, cyane cyane abikorera kwitegura no gukoresha neza amahirwe y’iyinama.
Umuyobozi wa EABC yavuze ko amasezerano y’ubucuruzi n’ishoramari azasinywa ndetse n’ubufatanye bushya.
Ati: “EAC kuba imwe mu miryango y’ubukungu izamuka cyane mu karere izakoresha umwanya wayo mu kwipima .”

Emmanuel NSHIMIYIMANA/ Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2022
  • Hashize 2 years