Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa AFD Group uri mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mu myaka 2 iri imbere, Ikigo AFD kizagenera u Rwanda Miliyoni 200 z’Amayero, ni amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 225, azaza yiyongera kuri miliyoni 218 z’Amayero yatanzwe kuva muri 2019.

Iyo nkunga izakoreshwa mu nzego zinyuranye zirimo ubuzima, uburezi, kwigisha imyuga, iterambere ry’ubukungu ndetse no gufasha abaturage kubona serivisi z’ibanze.

Biteganyijwe ko ibikorwa bya AFD mu Rwanda bizita ku guteza imbere abaturage binyuze mu rwego rw’ubuzima, uburezi, imyuga n’ubumenyi ngiro, guharanira iterambere rirambye, guteza imbere abaturage b’imbere mu gihugu no kuborohereza kubona serivisi z’ibanze.

Rémy Rioux ukoze uruzinduko rwa kane mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2019, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Uwera Claudine, ni bo bafunguye ku mugaragaro ibiro by’iki kigo biri mu Mujyi wa Kigali.

Amasezerano yasinywe uyu munsi na yo yitezweho gushyirwa mu bikorwa hashingiwe ku kurema ikirere cyiza cyo kugaragarizamo ubunararibonye bw’u Bufaransa no gutangiza ibikorwa bitera inkunga ibigo bisanzwe bikorera mu Gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Uwera Claudine, yavuze ko u Rwanda rushima imbaraga igihugu cy’u Bufaransa cyashyize mu kunoza umubano wacyo na rwo, kuko ubufatanye bw’impande zombi bujyanye n’icyerekezo cyarwo cy’iterambere rirambye.

Rémy Rioux avuga ko ibikorwa by’iterambere bizajyana kandi no guteza imbere imyigire y’ururimi rw’Igifaransa nka gahunda ifite ingengo y’imari ya miliyoni 6 z’Amayero, kuri ubu irimo gushyirwa mu bikorwa.

AFD na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye myaka 5 iri imbere, ibigo byombi bikazafatanya mu guteza imbere urwego rw’imari rutangiza ibidukikije n’izindi nzego nshya zirimo kwimakaza uburinganire mu bikorwa binyuranye bitanga amahirwe yo gutera imbere no guhanga imirimo (nko mu ikoranabuhanga, umuco n’ubuhanzi, Siporo n’ibindi).

Mu bizibandwaho harimo imishinga igamije iterambere ry’abaturage, kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’indi mishinga y’iterambere, ifasha mu kurengera ibidukikije. Ubufatanye mu iterambere hagati ya AFD na BRD bufite agaciro ka miliyari zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa AFD Rémy Rioux, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ku Gisozi. We n’itsinda ayoboye, basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa, n’intambwe Abanyarwanda bamaze gutera biyubaka.

Uyu muyobozi avuga ko uruzinduko rwe ndetse n’ibikorwa bikomeje bishingiye ku bushake bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi no kubakira ku mateka mu guharanira ahazaza harushijeho kuba heza ku mpande z’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rubaye ku nshuro ya kane rwitezweho kuba umwanya w’aho ibihugu byombi bizarebera hamwe intambwe imaze guterwa mu myigishirize y’ururimi rw’Igifaransa, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rya siporo.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere AFD izasinyana andi masezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubuzima, agamije kurushaho gushimangira ubutwererane mu rwego rw’ubuzima.

Mu bikubiye muri ayo masezerano harimo umushinga wo kuvugurura Ibitaro bya Ruhengeri, gushyigikira ikorwa ry’inkingo n’indi miti mu Rwanda, guhugura abaganga no guhanahana impuguke mu by’ubuvuzi hagati y’ibitaro byo mu Rwanda n’ibyo mu Bufaransa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/04/2022
  • Hashize 2 years