Musanze:Abakozi babiri b’akarere batawe muri yombi bazira ibyaha birimo icy’amanyanga mu mitangire y’akazi

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abakozi babiri b’akarere ka Musanze batawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 18 Nzeri 2019, bakekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano n’amanyanga mu gutanga akazi.

Abatawe muri yombi ni Nsengiyumva Vincent ushinzwe amashuri y’inshuke n’amasomero na Twihangane Patrick ushinzwe imishahara.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bakozi yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste

Mbabazi yavuze ko abo bakozi bashinjwa ibyaha binyuranye birimo inyandiko mpimbano.

Yagize ati “Bashinjwa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha igitinyiro no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ku nyungu zabo bwite.

Mbabazi avuga muri ibyo byaha harimo gutanga amanota mu bizamini by’akazi mu buriganya.

Ati “Ibyo byaha byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye aho mu bizamini bishyira abarimu mu kazi bamwe bagiye babaha amanota menshi abandi bakayabakuraho”.

Ni mu gihe nibaramuka bahamwe n’ibi byaha bazahanwa hafashishijwe ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years