Nkusi Juvenal agarutse mu nteko ishingamategeko ariko mu mutwe wa Sena

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Imitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda yemeje ko Nkusi Juvenal na Uwamurera Salama bayihagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena.

Nyuma y’uko uyu mugabo yagize ibihe byiza mu nteko ishingamategeko mu mutwe w’abadepite aho yari akuriye Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC),yongeye kugirirwa ikizere n’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda ko ayihagararira mu nteko ya Sena.

Nkusi w’imyaka 64 y’amavuko, yabaye umudepite mu mpera za 1994, ni umwe mu badepite bamaze igihe kinini mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yarigeze no kuyiyobora.

Kuva mu 1967 kugeza 1974 yigaga amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Zaza. Nyuma akomereza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda yarangijemo mu 1979.

Kuva mu 1979-1991 yakoraga mu yahoze ari MINITRAP (Minisiteri y’imirimo ya Leta) ashinzwe imiturire n’Iterambere ry’Imigi.

Yahavuye yerekeza mu muryango yitwaga Lamette yakozemo kuva mu 1991 kugeza mu 1992 ashinzwe imiturire no gutunganya icyaro.

Mu 1994 yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yavuyemo mu mwaka ushizwe wa 2018 ubwo yahakaniraga ishyaka rye PSD ko adashaka gusubira ku rutonde rw’abahatanira kurihagararira mu Nteko.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years