Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari babukereye bagaragariza Perezida Kagame urukundo bamukunda [ REBA AMAFOTO ]

  • Ruhumuriza Richard
  • 18/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Abanyarwanda n’inshuti zabo bishimye bikomeye Perezida Kagame, wari witabiriye inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Burayi, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, yahurije hamwe Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ikaba irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.

Aba banyarwanda baba mu Bubiligi bari mu modoka nini , abandi bari mu modoka zabo bwite, bakoze urugendo ,kugira ngo bahe ikaze Perezida Kagame. bari bitwaje ibyapa birata ibikorwa Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda ndetse n’amabendera y’igihugu ,Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari babukereye bagaragariza Perezida Kagame urukundo bamukunda.

Perezida Kagame akaba yitabiriye imwe muri izi nama yavugaga ku bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’imiyoborere aho abayobozi bayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku buryo hashakishwa uburyo bushya bwo gukemura ibibazo bibangamiye umutekano hagamijwe kugera ku mahoro arambye.

Aho  i Buruseli mu Bubiligi, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umwami w’u Bubiligi Philippe, ndetse mu gitondo na bwo yari yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis.

Kimwe mu byitezwe nk’umusaruro w’ibi biganiro ni itangizwa rya gahunda y’ubufatanye mu ishoramari hagati ya Afurika n’u Burayi ndetse hagazasohorwa itangazo ku cyerekezo 2030 gihuriweho n’iyi migabane yombi, Afurika n’u Burayi.

  • Ruhumuriza Richard
  • 18/02/2022
  • Hashize 3 years